Habayeho umwana akitwa Sabera ,ntamenye nyiramubande icyo ari cyo. Umunsi umwe aragiye mu gikombe , sinzi uko yaje gukabukira inka ako kanya yumva ijwi rimwigana risa n'irivugira mu gihuru cyari hepfo ye mu kabande.
Biramutangaza bituma ahamagara ati «yewe!yewe! Ijwi risubiramo riti «yewe! yewe!» umwana arangurura ijwi ati «uranyigana iki wa mbwa we?» Ijwi risubiramo riti «uranyigana iki wa mbwa we?» Nuko birakomeza rubura gica.
Sabera ararakara cyane , maze si ugutuka ibihuru avayo. Cya gihuru nacyo si ukumusubiza.
Noneho acyirohamo, ashakisha umwana umwigana ngo amugirire nabi, ariko ntiyamuca iryera.
Nuko amaguru ayabangira ingata ,yiruka ajya kuregera nyina uwo mubisha wihishe mu gihuru, akaba yiriwe amutuka.
Nyina aramubaza ati «yagututse ngo iki?» Sabera aramusubiza ati «nikabukiriye inka yari igiye kona, ngiye kumva numva ijwi ry'umwana rinyigana, riturutse mu kabande,mu gihuru gihari.» Mpamagara uwo mwana nti «yewe yewe!» aho kunyitaba akomeza kunyigana. Birandakaza cyane ,ngerageje kumwiyama atangira kuntuka.
Nuko ndamanuka ndamushakashaka ndamubura.
Nyina araseka cyane, niko kumubwira ati «wivuyemo ubwawe.
Umenye ko nta magambo yandi wumvise atari ayaturutse mu kanwa kawe. Uko wibona mu mazi cyangwa mu ndorerwamo ni nako iyo uvuze cyane ijwi ryawe rihura n'umusozi ,rikakugarukira risubira mu byo umaze kuvuga.
Iyo uvuga amagambo meza, niyo uba wumvise.
None ibyo umaze kumbwira biranyumvisha ko umaze kuba umwana mubi,usigaye utukana.
Uherukire hano ! ikindi kandi,ubwo udashaka kugirirwa nabi nawe ujye wirinda kuyigirira abandi.»
Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 5,Icapiro ry'amashuri 2004,PP.12-14. Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.