Iyi mvugo ikomoka ku nzoga umugabo Mucyurabuhoro ukomoka ku Gasoro na Mutende mu Nduga ubu ni Mu Karere ka Nyanza yahaye ingabo za Mibambwe Sekarongoro ahasaga mu mwaka 1400. Uwo Mucyurabuhoro yari umugaragu w'umunyanzoga wa Mashira.
Igihe umwami Mibambwe yatangiraga kurwana n'Abanyoro bakotaniye mu Kabusanza ka Runda na Gihara muri Rukoma ubu ni Karere ka Kamonyi.
Nuko barwana by'ihabya nibwo Abanyarwanda batsimbuye Abanyoro babageza i Nyagisozi cya Ngoma mu Mayaga ya Mugina bakambika aho.
Abanyarwanda babigira amayeri batera babaturutse inyuma nuko babakubita incuro mu Bwanamukali.
Abasigaye babarirwaga ku mashyi bayoboka umwami Mibambwe arabategeka.
Nuko Sekarongoro amaze kunesha Abanyoro umujugujugu umwe, hamwe n'ingabo baragaruka bageze ku Gasoro na Mutende ni ubwo umugabo Mucyurabuhoro w'umunyanzoga ya Mashira amenye ko Umwami n'ingabo ze bakambitse mu Mutende akoranya abantu bikorera inzoga yari yahishiye Mashira ayishyira Sekarongoro n'ingabo ze. Ngo akaba yaramaze gukomereka.
Mucyurabuhoro amaze gutura izo nzoga, Sekarongoro abona ko izo nzoga zitahaza ingabo ze nuko atanga itegeko ryo kuvoma amazi bakazifungura bityo bagashakira ubwinshi mu mazi.
Nuko ingabo zikwira imihana yose zishaka imivure basukamo za nzoga baranywa barahembuka. Nuko babona gukomeza urugendo n'ingabo ze.
Nyuma Umwami Mibambwe yaje gutumaho Mucyurabuhoro ngo amushimire amugabira Amayaga n'inka zitwa Indorero.
Kuva ubwo Mucyurabuhoro ahakwa kwa Mibambwe.
Ubwo umwami amaze kugarura Nduga yose, Mashira yaje gupfa maze ibintu bye byose bigabirwa Mucyurabuhoro abikiramo, abibyariramo, aratunga aratunganirwa.
Guhera ubwo abantu banywa inzoga y'ineza n'ituze bati:«Twanyoye inzoga ya Mucyurabuhoro hanyuma turikubura turataha.»
Ubwo rero bakaba bagereranya inzoga banyoye na ya yindi Mucyurabuhoro yahaye Mibambwe Sekarongoro n'ingabo ze.
Ariko kenshi na Kenshi babivugira ngo : «Twanyweye Mucyurabuhoro.»