Inkuba, umwami, Imana n'urupfu byavaga inda imwe. Umunsi rero bihabwa umunani, inkuba yahawe umunani mu ijuru; umwami ahabwa umunani mu nsi; Imana ihabwa umunani mu nsi no mu ijuru.
Imana itunga ibyayo, umwami atunga ibye, inkuba itunga ibyayo, urupfu ruhabwa amaraso.
Urupfu ruba aho. Imana irinda ibyayo biva amaraso, inkuba irinda ibyayo, umwami arinda ibye.
Urupfu rubura amaraso, rwicwa n'inzara.
Inzara yarurembeje, rugiye kugira ngo rurunguruke, uruhehe rugwa mu jisho, ijisho rirapfa, urupfu rubaho.
Bukeye rubaza se wabibyaye, ruti «mbaye nte ko umwami andinda, Imana ikandinda, nkaba ntakibona amaraso?»
Rurema iti «ni jye wabibahaga nanone ujye utegereza, ntuzaheba n'igisigaye inyuma!»
Urupfu rukomeza kureba igisigaye inyuma.
Umuvomyi ugiye ku iriba, yakwikorera ingata ikagwa, abandi bakamusiga.
Urupfu ruti «uyu usigaye aho si we wanjye?» inka zakuka, iciye iyayo nzira, isigaye se inyuma, ruti «Iyi si yo yanjye?»
Imana, umwami n'inkuba biti «Imurabona iriya mbwa yatumariye ibintu! Ese yakwiriye ko wumva yashatse amaraso, aho kutumarira ibintu!»
Inkuba iti «muhore muze tujye inama, tujye kuraguza, hanyuma tuzagashyikire tukice.»
Uko urupfu rwakarebesheje ijisho rimwe, ni ko rujya guhiga rwabuze ikindi rwarya, rushaka utunyamaswa n'udukoko mu ishyamba.
Imana iti «ese ibyo bikoko byo si ibyanjye? Ruramarira amatungo hirya no hino kuki?»
Imana ikora ku nkoni yayo, umwami akora ku muheto,
inkuba iti «njyewe nzagakubita urushyi, ntabwo kazansimbukana, siniriwe ntwara izo ntwaro zose.»..../.......
Ibikurikira murabisanga kuri Paji (page) ikurikira Inkomoko y'urupfu (2).....