IMITWE Y'INGABO Z'UMURANGANGOMA YABAYEHO MU RWANDA
Mu mateka y'u Rwanda, umutwe w'ingabo z'umurangangoma wari umutwe ushinzwe kurinda ubusugire bw'umwami n'umuryago we by'umwihariko, ukaba ari na wo wari ushinzwe kurinda ingoima n'ibimenyetso by'umwami byose.
Umwihariko w'umutwe w'umurangangoma, ni uko ari wo wari ushinzwe kurwanirira umwami ari ku ngoma, igihe havutse amahari y'ingoma, havutse intambara zijyanye n'izungura ry'ingoma.
Igitekerezo cyo gushing umutwe w'ingabo z'umurangangoma, cyashyizweho bwa mbere na Ruganzu II Ndoli ubwo yari abundutse avuye kwa Nyirasenge Nyabunyana i Kalagwe.
Icyo gitekerezo yagikuye ku isomo yaboneye ku itanga rya se Ndahiro Cyamatare, na we watanze bene se Bamara na Juru bashatse kumwambura ingoma bikananirana, nyuma bakaza kumugambanira kuri Nsibura Nyebunga, umwami w'u Bunyabungo.
Aho yimiye ingoma ya se, yigira inama yo gushyiraho umutwe wihariye w'ingabo ze z'inkoramutima zishinzwe kumurinda.
Abami bamukurikiye, nabo bashyizeho imitwe yabo y'ingabo z'umurangangoma, hanyuma umutwe w'umurangangoma w'umwami watanze ntibawukureho ahubwo bakawugira umutwe w'ingabo usanzwe nk'izindi.
Aha twatanga urugero nk'umutwe w'ingabo "Ibisumizi" wari umutwe w'umurangangoma ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli, ariko ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili, wari ukiriho, uyoborwa na Nyamuhenda wa Kajeje, wabanje kuba mu mutwe w'ingangurarugo.
Icyo gitekerezo cyo gushyiraho ingabo z'umutwe w'umurangangoma cyatumye u Rwanda rurushaho kugira ingabo nyinshi ugereranyije n'uko zanganaga mu itangira ry'ibitero byo kwagura igihugu.
Muri make umutwe w'ingabo z'umurangangoma, twawugereranya n'umutwe w'ingabo zishinzwe kurinda Perezida wa Repubulika muri iki gihe.
Dore imitwe y'ingabo z'umurangangoma zabayeho n'abami bayishyizeho:
Umutwe w'Umurangangoma Umwami wari ku ngoma igihe wabereyeho :
1 Ibisumizi - Ruganzu II Ndoli : 1510-1543
2 Abaganda - Mutara I Semugeshi : 1543-1576
3 Inkindi - Kigeli I Nyamuheshera : 1576-1609
4 Imitali - Mibambwe II Gisanura : 1609-1642
5 Intaremba - Yuhi III Mazimpaka : 1642-1675
6 Abakemba - Cyilima II Rujugira : 1675-1708
7 Ababito - Kigeli III Ndabarasa : 1708-1741
8 Abatsinzi - Mibambwe II Sentabyo : 1741-1746
9 Abashakamba - Yuhi III Gahindiro : 1746-1802
10 Abakwiye - Mutara III Rwogera : 1802-1853
11 Ingangurarugo - Kigeli IV Rwabugili : 1853-1895