Muri icyo gihe gusa uruhande rwa Musinga rwaje gutabarwa na Rwamanywa rwa Mirimo Umwega w'umuhenda, waje ayoboye ingabo zitwa Abatanyagwa zikaba zari ziturutse mu Budaha. Izo ngabo ngo zateye abarwaniriraga Rutalindwa icyorezo kibi, zirabashushubikanya zibageza ku ngoro ya Rutalindwa zirayigota.
Ibyo byatumye umwami abona ko byamurangiriyeho, yinjira mu nzu arifungirana maze hamwe n'umugore we Kanyonga, abahungu be batatu na bamwe mu bayoboke be bitwikiramo.
Icyo gihe Kabare ngo yahise aterura Musinga amushyira hejuru, abwira imbaga ihagaze mu mirambo ati: "Rubanda, dore umwami w'ukuri Rwabugili yaraze ingoma, ni Yuhi Musinga, naho Rutalindwa yari yarigize icyigomeke cyihaye ingoma".
Abari aho bamubwiye ko ingoma z'ingabe zahiriye mu ngoro ya Rutalindwa maze Kabare nibwo ngo yabasubije ati: "Haguma umwami, ingoma irabazwa" .
Intambara yo ku Rucunshu yateje ingaruka mu gihugu Ingaruka ya mbere yatewe n'iyi ntambara yo ku Rucunshu ni uko yatesheje agaciro ingoma y'ingabe Kalinga.
Muri icyo gihe cy'ingoma ya cyami nta muntu washoboraga kubahuka KaLinga, ndetse iyi ngoma yasumbaga umwami ubwe igahabwa icyubahiro cyihariye.
Kabare we yabaye nk'uhindura imyumvire abanyarwanda bari bafite kuri iyo ngoma ubwo yiyamiriraga ati "haguma umwami ingoma irabazwa".
Aho ngaho yashakaga kumvikanisha ko ikiri ngombwa ari ukubona umwami usimbura uwari umaze gupfa naho ko ingoma ari igiti, bashoboraga kubaza indi.
Ikindi kandi iyi ntambara yateje urujijo mu kumenya ukuri ku bwami bwa Yuhi Musinga.
Abamushyirishijeho bemezaga ko Rutalindwa atari we mwami w'ukuri wagombaga guhabwa ingoma.
Nyamara ariko wareba no kuri Musinga ugasanga abamwimitse barabyemezaga nkana kuko bari bazi neza ukuri aho kuri.
Mu igena ry'uruhererekane rw'abami byari biteganyijwe ko izina Yuhi rikurikira irya Mibambwe.
Kuba rero abishe Mibambwe IV Rutalindwa barahaye Musinga izina ry'ubwami rya Yuhi, ni ukuvuga ko bamwemeraga nk'umwami wemewe n'amategeko y'ubwiru.
Icya gatatu cyakurikiye intambara yo ku Rucunshu ni ukugororera abayoboke bafashije Musinga kujya ku butegetsi.
Ukurikije ubwoko usanga abahazamukiye cyane ari Abega, Abatsobe n'Abanyiginya batitabiriye gushyigikira Rutalindwa.
Abakono bo babaye nk'ibicibwa mu Rwanda kuko bamwe muri bo bahungiye muri Uganda.
Mu myaka ya 1910, bamwe mu bega bavugwaga ko bakungahaye twavuga nka Kabare, Rwidegembya, Kayondo, Rwubusisi, Mpetamacumu, Nyirinkwaya n'abandi.
Ntawabura kandi kuvuga ko nyuma y'iyi ntambara habaye igikorwa cyo guhora no kwikiza abagome b'ingoma.
Kuva mu w' 1896 kugeza mu w'1908 hari abo mu bwoko bw'abanyiginya bishwe bazira intambara yo ku Rucunshu, abandi baranyagwa.
Ingero twatanga ni Abakusi mu mwaka w' 1905, Rwabilinda mu mwaka wa 1905.
Uretse abo banyazwe hari n'abandi bagiye bagirirwa nabi barimo nk'uwitwa Kayijuka bashiririje amaso.
Ngayo amateka ya Kanjogera w'Injonge wakundwakajwe na Rwabugili, akaba n'umutekereza w'akaburarugero w' Intambara yo ku Rucunshu ,benshi bafata nk'aho yari umugome by'akaburarugero, bitewe n'ibikorwa bimuvugwaho byaba ukuri cyangwa se ibihimbano.