Bisangwa wari umutware w'Ingangurarugo yaguye mu rugamba i Shangi yoherejwe kurwanya abasirikari bari bavuye muri Kongo yari ubukonde bwa Lewopolidi II, umwami w'Ababiligi. Mu gihe bamwe bahungaga barimo na bene Rwabugili, uyu Bisangwa ngo yaba yarivugiye ubwe ati: "Mpunze mva mu mahanga ngana i Rwanda, byakumvikana none ubwo ndi mu Rwanda ahandi nahunga ngana ni he?"
Sehene wari umaze kugabana ibya mukuru we Bisangwa ngo yagiriye inama Rutalindwa yo kwikiza Musinga akamwica, kugira ngo ijuru ry'ibwami ryari ryuje ibihu by'inzangano n'ubutiriganya ritamuruke, ariko biba kugosorera mu rucaca kuko ngo Rutalindwa yumvaga atatinyuka kwica murumuna we.
Sehene uyu yaguye mu gico cy'abantu bararitswe na Kabare baramwica nyuma y'uko abega bamenye ko yashatse kugambanira Musinga.
Mugugu wa Shumbusho umwe mu nkoramutima zo kwa Rutalindwa, Kanjogera, Kabare na Ruhinankiko ngo babanje kumwangisha umwami Rutalindwa, nawe yemera amabwire aramutanga abo Bega bohereza ingabo zo kumutsinda iwe.
Nawe agerageza kwirwanaho, Abatwa be bamukomeraho, abonye yagirijwe yitwikira mu nzu hamwe n'abe n'abavandimwe be barimo Semukamba na Karwanyi.
Naho Muhamyangabo mwene Byabagabo wari umunyiginya w'umugunga akaba yari ashinzwe urugo rw'mwami rw'i Kigali rwacungwaga na Musomandera muka Rutalindwa, yagiranye amatiku na nyirabuja maze Musomandera yumvisha umugabo we ko Muhamyangabo agomba gupfa.
Bidatinze Rutalindwa yatanze uwo mutware hamwe n'umuvandimwe we Ndabahimye na Mujuguri umuhungu we.
Igihe bari bamujyanye, Muhamyangabo ngo yaravuze ati: "Ndi amakoma ngiye gusasira amakombe".
Yari azi ko Mibambwe IV Rutalindwa wari umaze kumutanga, azamukurikira bidatinze hamwe n'ibindi bikomerezwa.
Abo bose bavuzwe haruguru ni bamwe mu nkoramutima za Rutalindwa zari zimushyigikiye kandi zashoboraga kumurasanira igihe ruhinanye.
Ikindi abadashyigikiye Rutalindwa bakoze, ni ugushaka amaboko kugira ngo umugambi wabo ubashe kugerwaho.
Abari muri uyu mugambi ngo bagerageje kumvisha bene Rwabugili batagize amahirwe yo guhabwa Kalinga ko batagomba kwivanga muri iyo ntambara.
Ni ukuvuga ko niba badashyigikiye Musinga,batagira aho babogamira.Icyo kigare cyatwaye Nshozamihigo watwaraga mu Marangara, Sharangabo umutware mu Buganza, Cyitatire umutware mu Bwanamukali na Baryinyonza murumuna wa Rutalindwa.
Uyu ngo yemeye gutatira umuvandimwe we yibwira ko nta cyo azaba naho uwitwa Muhigirwa we ngo yemeye kubogamira kuri Musinga rwihishwa.
Iyi nkubiri kandi ngo no mu Biru ntiyahatanzwe kuko icyo gihe Abiru bari bubashywe na rubanda, bivuze ko byari ngombwa kwiyegereza bamwe muri bo.
Babanje kwiyegereza umutware w'Abiru bose, ari we Rukangirashyamba rwa Kanyamuhungu kuko ari we wari ufite umwanya wa kabiri mu cyubahiro nyuma y' "abami" (umwami n'umugabekazi).
Uretse n'ibyo kandi uyu mugabo yari umutsobe byumvikana ko abatsobe bose bahise babogamira kuri Musinga.
Rukangirashyamba uwo yahise agororerwa gutwara i Gisaka cy'i Mirenge.
Usibye ko abiru bose, batari ku ruhande rwa Musinga kuko hariho n'abari bashyigikiye Rutalindwa barimo uwitwa Rutikanga rwa Nkuriyingoma akaba umusindi w'umutege.
Nyuma yo gutegura umugambi wo guhirika Rutalindwa hakurikiyeho kuwushyira mu bikorwa.
Icyo gihe ibwami bari bacumbitse i Rukaza ku musozi witwa Rucunshu ya Nyamabuye (ni nko mu birometero bitanu uvuye mu majyepfo ya Kabgayi; ubu ni mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe).
Ibwami ngo bari bahacumbitse by'igihe gito mu gihe bagitegereje ko urugo rw' i Rwamiko, hepfo ya Shyogwe rwuzura ngo abe ariho bajya gutura.
Bamwe bavuga ko imbarutso y'urugamba yaturutse ku bana barwanaga, abandi ngo ni ku nzuki zasandajwe.
Ibyo aribyo byose, impande zombi zari ziteguye kurwana kuko ari abashyigikiye Musinga ari n'abari bashyigikiye Rutalindwa bari bazi ko isaha n'isaha bashobora guterwa.
Ibyo rero byatumaga buri ruhande ruhora rwiteguye.
Urugamba rwamaze kurema, abarwanira Mibambwe IV Rutalindwa basatira inzu y'umugabekazi Kanjogera ari kumwe na Musinga barayigota ku buryo ngo Kanjogera yashatse no kwiyahura hamwe n'umuhungu we, maze Kabare akababuza.