Ese imitegekere ya Mibambwe Rutalindwa yabaye iyihe?
Mu Rwanda rwa kera ubutegetsi bwari bushingiye ku ngoma ya cyami, nta matora yabagaho.
Umwami wimaga ingoma yagenwaga n'ubwiru kandi icyemezo ntikivuguruzwe.
Ubusanzwe iyo umwami yatangaga ni ukuvuga apfuye yasimburwaga n'undi.
Gutanga ni ugutanga ingoma ukayihereza undi.
Uyihawe bakavuga ko yimye ingoma. Ese yayimaga nde? Ni ukuvuga ko nta muntu uwo ari we wese washoboraga kuyirwanira n'uwo uyihawe kuko amategeko y'ubwiru atabimwemereraga.
Nyamara ariko n'ubwo Abiru bagenaga uzasimbura umwami, ntihaburaga intambara zo kurwanira ubutegetsi zabagaho.
Ayo makimbirane hagati y'abavandimwe niyo bita ubwiko.
Twatanga urugero rwa bamwe mu bami bimye bamaze kurwanira ingoma, cyangwa bayirwaniye bamaze kuyihabwa.
Umwami Yuhi Gahima mwene Matama ya Bigega yabanje kurwana na bene se, aribo bene Shetsa, umugore w'inkundwakazi wa Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi.
Mibambwe III Sentabyo yimitswe na se Kigeli III Ndabarasa, ariko hanyuma ntibyamubujije kurwanira ingoma na Gasenyi mwene se ndetse na Gatarabuhura wari ushyigikiwe na Rukali, umutoni wa Kigeli III Ndabarasa.Uretse n'aba, Kigeli IV Rwabugili yarwaniye ingoma na Nyamwesa mwene Mutara Rwogera.
Kuba rero Mibambwe Rutalindwa yararwaniye ingoma na Yuhi Musinga mu ntambara yo ku Rucunshu ntawe byatangaza.
Gusa iyi ntambara ni imwe mu zamenyekanye cyane kuko yahitanye umwami warazwe ingoma kandi urebye nyinshi mu zabayeho zarahitanaga abarwanyije uwayirazwe.
Benshi mu banyarwanda bafata iyi ntambara yabaye mu mpera z'umwaka wa 1896 nk'igitekerezo.
Nyamara siko biteye kuko aho hantu hitwa ku Rucunshu habaho akaba ari mu bice bya Muhanga werekeza za Shyogwe.
Iyi ntambara ya Rucunshu ngo yaba yarahereye i Ngeli muri Nyaruguru,aho Kigeri IV Rwabugili yimikaga Mibambwe Rutalindwa ndetse n' imihango yose ikubahirizwa.
Uyu Rutalindwa yimitswe ari mu kigero cy'imyaka nka 22 kandi afite abana batatu ari bo Nyamuheshera, Sekarongoro na Rangira.
Irage ry'abami n'umurage w'ingoma, kimwe mu bice byari bigize ubwiru, Rwabugili yabishinze Abiru b'inkoramutima nka Bisangwa bya Rugombituri na murumuna we Sehene ndetse na Mugugu wa Shumbusho akaba umutware w'ingabo z'Abarasa.
Aba rero ngo yabashinze kuzashyigikira Mibambwe Rutalindwa, anabaraga iby'izungura.
Nk'uko amateka abigaragaza, nyina wa Rutalindwa ariwe Nyiraburunga yari yarishwe na Rwabugili ahorera nyina Murorunkwere wari waratanze yishwe abeshyewe ngo aratwite kandi cyaraziraga ku Mugabekazi.
Ibyo byatumye Rwabugili aha Mibambwe Rutalindwa "umugabekazi w'umutsindirano" ariwe Kanjogera.
Nyina wa Rutalindwa, ari we Nyiraburunga, n'ubwo bwose yari yarapfuye mbere y'uko umuhungu we yima ingoma yari umukonokazi.
Umugabekazi w'icyitiriro wa Rutalindwa ariwe Nyiramibambwe Kanjogera yari Umwegakazi kandi Abega n'Abakono ntibacanaga uwaka.
Kuba Kigeli Rwabugili yarakoze ibi nta kuntu bitashoboraga gukurura umwuka mubi muri iyi miryango kuko Kanjogera yari umwega adahuje ubwoko n'uwo abereye umugabekazi.
Byongeye kandi Kanjogera nawe yari afite umwana w'umuhungu Musinga washoboraga gutegeka, cyane ko nyina yari n'inkundwakazi kuri Rwabugili.
Abega rero ngo babonye Rwabugili akoze ibyo biyemeza gucyura ingoma ibwega bimika umuhungu wabo Musinga.
Uwo mugambi ukaba waracuzwe ahanini na Kanjogera na basaza be aribo Kabare na Ruhinankiko, ndetse na Rwidegembya rwa Cyingenza cya Rwakagara.
Wari Umwisengeneza wa Kanjogera.
Kugira ngo uyu mugambi wo guhirika Rutalindwa ugerweho abamurwanya bahereye ku mayeri yo kumumaraho amaboko yari amushyigikiye.
Ni ukuvuga kwikiza bamwe mu bikomerezwa byari bimuri inyuma nka Bisangwa, Sehene, Mugugu wa Shumbusho na Muhamyangabo.