1. Kanjogera ni muntu ki?
Abantu benshi bakunda kwibaza amateka nyakuri ya Kanjogera, bamwe bayavuga uko ari, abandi bakayagoreka.
Reka rero tubasobanurire byimazeyo uwo Kanjogera ari we.
Kanjogera yari mwene Rwakagara na Nyiramashyongoshyo, akaba yari umuherererezi mu nda ya se na nyina.
Nyiramashyongoshyo yatashye busumbakazi (gusumbakaza=kurongora umugore wigeze umugabo) kwa Rwakagara kuko yamucyuye amuvanye mu yindi nzu ya Runihangabo biturutse ku mugabekazi Nyiramavugo Nyiramongi nyina wa Rwogera.
Umunsi umwe ngo Nyiramashyongoshyo yarebye Rwakagara wari umutware w'Uruyange n'Ingeyo (yombi ni imitwe y'ingabo), maze ngo aravuga ati: "Rwakagara ni umutware ubereye ingabo ariko hari icyo abuze ngo abonere rwose".
Ibi ngo yashakaga kuvuga ko uyu mutware abura imirire myiza dore ko ngo yari ananutse byabuze akagero kandi ari umwana w'ingoma.
Nyiramavugo rero ngo yararebye abona nta wundi wamwitaho keretse Nyiramashyongoshyo wari warabashije kubibona, maze ategeka musaza we Rwakagara kumucyura maze babyarana abandi bana biyongera kuri Bicunda yari yarabyaranye n'uwamurongoye.
Nyiramashyongoshyo yabyaranye na Rwakagara abana barimo Kanjogera, Cyigenza, Mbanzabigwi se wa Kayondo na Kankazi Mukamusinga.
Gusa uyu Rwakagara yari afite abandi bana barimo Kabare, Ruhinankiko, Ruhinajoro n'abandi yabyaranye n'Urujeni rwa Gahindiro.
Ubusanzwe iyo umwami yageraga igihe cyo kurongora, batumaga ku batware bose bo mu gihugu maze bakararika ingo zabaga zizwimo abakobwa b'uburanga maze bakarimbishwa bakaza kumurikirwa umwami nawe akihitiramo uwo ashaka.
Abo umwami yatoranyaga bararagurizwaga, aberejwe bakarongorwa na Nyamugirubutangwa (umwami), abasigaye bose bitwaga "imirerwa" maze bakaguma i bwami, umwami akazabagabira uwo ashaka yaba umwe mu bana be cyangwa umutware yishimiye.
Kanjogera rero we siko byagenze kuko igihe se Rwakagara yageraga mu za bukuru, yasohoje i bwami umwe mu bahungu be witwaga Giharamagara maze ategeka ko ari we uzamuzungura ku ntebe y'ubutware bw'ingabo.
Giharamagara amaze kuyobokwa n'imitwe Se yatwaraga yatereye agati mu ryinyo maze yibagirwa se Rwakagara, ntiyaba akimugezaho injyemu ndetse yanahisha akagwa ntamugenere intango.
Ibyo byatumye Rwakagara yicuza icyatumye amwegurira intebe y'ubutware ariko asanga amazi yararenze inkombe kuko atashoboraga gusubira i bwami ngo yivuguruze ku byo yari yarivugiye ubwe ngo Giharamagara anyagwe intebe yahawe ku manywa nyaruhangari.
Rwakagara yarimbishije umukobwa we Kanjogera wari ukiri muto kandi afite ikibenguko (uburanga) amujyana i bwami aherekejwe n'imbyeyi y'umushishe asanga Rwabugili i Bweramvura bwa Kinihira mu Kabagali, aravunyisha maze abwira Rwabugili ko amuhaye ayo maturo kandi ko aje gusezera.
Gusa yongeraho ko ngo naramuka apfuye bazamenya ko azize murenguzi (inzara) atewe n'umuhungu we Giharamagara.
Rwabugili amaze kwerera nyina Murorunkwere (reba innyandiko ku rupfu rw'Umugabekazi Murorunkwere) ashoka arongora Kanjogera ndetse aranamukundwakaza by'akaburarugero kuko yamugabiye ingo zigera kuri esheshatu.
Ibi byatumye rubanda bamuhimbira igisingizo cya "Tende rya Ngobe, Nyonga ya Mishenyi, Nyirakaragwe uw'akarago kera, Injoge ya Rutajomwa mu Bakobwa"
Kanjogera yaje kubyara umuhungu w'ikinege ariwe Musinga.Gusa bamwe mu banyamateka bavuga ko Musinga atari uwe kuko bemeza ko yari ingumba.
Ibi ngo babishingira ko nta wundi mwana yabyaye kandi yari akiri muto.
Musinga ngo yaba yaramubyariwe n'umuja we maze akamwiyitirira.
Urwangano rw'Abega n'Abanyiginya rwaturutse kuri Rwabugili.
Ubwo Kigeli IV Rwabugili yagabaga igitero mu Buganda kwa Ntare ya Cwa, abazungu ngo baba baramufungiye mu nzu abenshi mu bitekerezo bitiranya n'urutare.
Icyo gihe ngo yatumye kuri Rutalindwa na mwene nyina Muhigirwa ngo agire icyo ababwira maze intumwa igahura na Kabare mbere y'uko isohoza ubutumwa kuri bene wabo.
Kabare rero ngo yahise ajya inyuma y'urugi rw'inzu Rwabugili yarimo maze Rwabugili nawe amuvugisha agira ngo ni Rutalindwa, amusaba ko ngo natanga bazica abega bakabikiza.
Ibyo Kabare wari umwega yarabitwaye maze urwango rushibuka ubwo.
Bidateye kabiri Rwabugili yaratanze maze Abiru bimika Mibambwe Rutalindwa ndetse yimana na Nyiramibamwe Kanjogera, kuko Nyiraburunga wari nyina wa Rutalindwa yari yarapfuye.