Inkurikizi z'intambara yo ku Rucunshu
Iyo ntambara rukunduzi yo ku Rucunshu yabaye itatekerejwe ihitana abantu n'ibintu byinshi, ibyo byose bigira inkurikizi nyinshi mu muryango nyarwanda.
Izo nkurikizi ni izi zikurikira :
Iya mbere : Kalinga yataye agaciro.
Twabonye ko ingoma Kalinga yasumbaga umwami, igahabwa icyubahiro cyihariye. Kabare we akora amahindura akomeye mu murongo wa politiki y'ubwami, ubwo yiyamiriraga ati "Haguma umwami ingoma irabazwa" .
Ni ukuvuga ko ikiri ngombwa ari ukubona umusimbura, umwami (umuntu), naho ingoma ni igiti, bashobora kubaza indi.
Iya kabiri:
Havutse impaka zerekeye ukuri ku bwami bwa Yuhi Musinga cyane cyane byari biturutse no ku mazina ya cyami. Ubundi byari biteganyijwe ko izina Yuhi rikurikira irya Mibambwe.
Kuba rero abishe Mibambwe IV Rutalindwa barahaye Musinga izina ry'ubwami rya Yuhi, ni ukuvuga ko bemeye ko nta kundi byagenda, Rutalindwa yari umwami wemewe n'amategeko y'ubwiru. Rubanda rwo ntirwigeze rubishidikanya.
Iya gatatu:
Kugororera abayoboke bashyigikiye Yuhi Musinga. Ukurikije ubwoko usanga abahazamukiye cyane ari Abega n'Abatsobe, abandi ni Abanyiginya batitabiriye gushyigikira Rutalindwa.
Abakono bo babaye nk'ibicibwa mu Rwanda.
Kandi koko muri bo hari abahungiye muri Uganda. Mu w' 1910, Abega bavugwaga bafite imisozi hirya no hino: Kabare, Rwidegembya, Kayondo, Rwabusisi, Mpetamacumu, Nyirinkwaya.
Iya kane:
Gutsembatsemba abagome. Kuva mu w' 1896 kugeza mu w' 1908 Abanyiginya barishwe, abandi baranyagwa (Abakusi mu w' 1905, Rwabilinda 1905), abandi bagirirwa nabi nka Kayijuka bashiririje amaso.
Nuko urwango rw'Abega n'Abanyiginya rusa n'urubaye akaramata, ruba iciro ry'umugani.
Iya gatanu:
Ibwami havutse imitwe ibiri ishyamiranye cyane izwi mu mateka y'u Rwanda.
Iyo mitwe yaranzwe n'amazimwe, ubutiriganya n'inzangano z'urunuka.
Dore uko yari iteye: Kabare hamwe na Rutishereka, Ruhinankiko hamwe na Karira (wongeyeho Baryinzoga wari warabandishijwe na Ruhinankiko).
Karira yari mwene Rwogera, aba Nyirabukwe wa Rutalindwa, ariko akaba n'incuti ya Kanjogera (bari indatana).
Iya gatandatu:
Rucunshu yabaye urugero rw'urwikekwe n'ubugome bugamije gufata no kwiharira ubutegetsi n'amaronko, itera igisare kinini kandi kirambye mu bikomangoma: ku ruhande rumwe Abega banganye n'Abanyiginya, ku rundi Abega bazirana urunuka n'Abakono.
Ayo akaba ariyo mateka nyirizina n'amashirakinyoma y'intambara yo ku Rucunshu, yabaye iciro ry'imigani igacisha benshi ururondogoro.