1. Intambara yo ku Rucunshu (Ukuboza 1896)
Uwakubeshya yakubwira ko iyo umwami yatangaga (bivuga: gutanga ingoma, kuyihereza undi), uwamusimbuye yahitaga ategeka nta nkomyi.
Mu by'ukuri, ubwami bwakunze kugira ubwiko (urwangano rw'abavandimwe).
Hari ibikomangoma bimwe byagiye birangwa n'umuco mubi wo kurwanira ingoma nyiginya.
Impamvu ni uko bimwe mu bibazo by'ingenzi muri politiki ari ukugena imitunganyirize y'ikibazo cy'umusimbura.
Mu butegetsi bwa cyami, gutangira gutegeka by'umwami babyita "kwima" bivuga "kwima undi ingoma, ukicara ku ntebe y'ubwami" ukayima uwo ari we wese, wowe umaze kuyihabwa.
Kigeli IV Rwabugili ajya gutanga yimitse umuhungu we witwaga Rutalindwa amushakira n'umugabekazi w'umutsindirano witwaga Nyiramibambwe IV Kanjogera, kuko nyina wa Rutalindwa ari we Nyiraburunga wari waracyuwe na Mubyara we Rwabugili yari yarapfuye, yishwe na Rwabugili ahorera nyina.
Intambara ya Rucunshu rero yabereye ku Rucunshu nyine muri Komini Nyamabuye Ii Gitarama (ubu ni mu mu karere ka Muhanga) mu rugaryi rw'umwaka w' 1896, hagati y'abari ku ruhande rw'umugabekazi Kanjogera washakaga ko himikwa umuhungu we Musinga, n'abari ku ruhande rw'umwami Mibambwe Rutalindwa.
Iyi ntambara yaje kurangira ingabo zo ku gice cya Kanjogera zitsinze iza Rutalindwa.
Dore imitegurire n'ishyirwa mu bikorwa by'intambara yo ku Rucunshu:
Byatangiriye i Ngeli muri Nyaruguru.
Rwabugili yateganyije umusimbura.
Uwo yahisemo ni umwe mu bana be b'icyitiriro ariwe Rutalindwa.
Nibwo Kigeli IV Rwabugili amwimitse, imihango yose irubahirizwa, aherezwa "inyonga" ari byo bimenyetso by'ubwami, yitwa Mibambwe IV Rutalindwa.
Rutalindwa kimwe na Baryinyonza, Karara na Burabyo, bari abana b'abazanano.
Rwabugili yacyuye Nyiraburunga (umukonokazi) wari mubyara we, atwara n'abo bana abita abe nk'uko umuco wari uri. Se w'abo bana, Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro, araceceka ngo atahagwa.
Rutalindwa yimitswe afite imyaka nka 22 kandi afite abana 3, Nyamuheshera, Sekarongoro na Rangira.
Irage ry'abami n'umurage w'ingoma (ni kimwe mu bice byari bigize ubwiru), Rwabugili abishinga Abiru b'inkoramutima abari bari muri iryo yimikwa ni nka Bisangwa bya Rugombituri na murumuna we Sehene na Mugugu wari n'umutware w'ingabo Abarasa, abashinga kuzashyigikira Mibambwe IV Rutalindwa, anabaraga iby'izungura.
Nyina wa Rutalindwa ariwe Nyiraburunga yari yarishwe na Rwabugili mu mubare w'abo yishe ahorera nyina Murorunkwere.
Ibyo byatumye Rwabugili aha Mibambwe IV Rutalindwa "umugabekazi w'umutsindirano" ariwe Kanjogera bamwe bitaga Kanzogera.
Abiru n'abasizi bahise babwira Rwabugili ko arikoze, ko ashoje intambara.
Dore impamvu : Itegeko ry'ubwiru ryagengaga izungura ryagenaga ko ubwami mu by'ukuri budahabwa umwana w'umwami uzungura, ahubwo buhabwa bumwe mu bwoko bwitwa Ibibanda (bakurikije umwuka wa politiki n'inyungu z'Abiru) ; ni ukuvuga amoko yavagamo abagabekazi ariyo Abaha, Abakono, Abega (ni yo y'ingenzi) n'Abagesera (ubu bwoko bwiyongereyeho mu buryo butunguranye).
Umugabekazi w'umugeserakazi ni umwe rukumbi, ariwe Nyirakigeli III Rwesero nyina wa Kigeli III Ndabarasa.
Rujugira yamukuye mu Bagesera Abazirankende b'i Gisaka, aho yari yarahungiye ubusazi bwa se, Yuhi III Mazimpaka.
Ibibanda bikomeye rero ni bitatu. Kugeza igihe Rutalindwa yimikiwe na Rwabugili, ubwoko bw'Abakono bwari bukomeye kuko bwavuyemo abagabekazi batatu aribo Nyirakigeli I Nyankuge nyina wa Mukobanya, Nyirayuhi III Nyamarembo nyina wa Mazimpaka, Nyirakigeli IV Murorunkwere nyina wa Rwabugili.
Nyina wa Rutalindwa, ari we Nyiraburunga, na we yari Umukonokazi, ariko yarapfuye.
Umugabekazi w'icyitiriro Nyiramibambwe IV Kanjogera yari Umwegakazi kandi uwo mwene Rwakagara (igisekuru cy'Abakagara) akaba inkundwakazi bikabije ya Rwabugili.