Amashinji (amashyuza) : Ni umweya nka Kariba ya Kinunu cyangwa se nko ku Mwiza wo ku Ishara rya Nyamasheke. Mbese ni ubutaka bw'inkombe y'inyanja.
Iyo miyaga rukunduzi ntiyabuzaga Rwabugili kuvogera i Kivu yibasiye u Bunyabungo.
Kigeli Rwabugili yatanze mu rugaryi rwo mu w' 1985, atangira ku Kivu cy'I Nyamasheke, azize umwami yarashwe n'Abashi mu gitero cya nyuma yagabye ku Ijwi. Ariko yari amaze kuzengereza amahanga.
Amateka avuga ko nta Muntu wigeze amuca iryera ari mu Rwanda, kuko iteka ryose yiberaga mu mahanga agabayo ibitero.
Mu myaka 42 yamaze ku Ngoma, akaba yaragabye ibitero 45.
Ikindi twavuga ahangaha, nuko Nyuma ye nta Mwami wongeye kugaba ibitero byo kwagura igihugu, kuko mu isoza ry'Ingoma ye ryahubiranya n'Umwaduko w'Abakoloni.
Kuva icyo gihe abanyarwanda bakomeza kumwogeza mu ndilimbo n'ibisigo kubw'ubutwari yagize ku Ngoma ye.
Urugero twatanga ni nk'urwa Rujindiri wagize ati:
Inkotanyi cyane yabyirutse neza:
"Ntimukangwe na cya cyuzi
Ko twakinyujijemo amato
Inkuru nziza se yabaye
Twatsinze yaruse byose
Umva ingoma se zirasuka
Zisutse zigana i Jabiro"
Umwanzuro ku bitero byagabwe n'Abami b'u Rwanda.
Icyo twazirikana ahangaha, nuko Abasinga, Ababanda, Abenengwe, Abongera, Abazigaba, Abahinda n'Abagara, bakomoka ku Bahima. Ikindi kandi, nubwo Ingoma Nyiginya y'i Gasabo ariyo yari ntoya cyane ntibyayibujije kwigarurira ibihugu byinshi byari bigize uru Rwanda tubona ubu.
Ndetse baza kuyobora uru Rwanda bafatanyije n'Abega nabo bakurikiranaga mu buke no mu kuyobora uduhugu duto.
Muri ibyo byose bigaragara ko nta bwinshi bw'abaturage bari bafite, ahubwo icyo barushaga andi mahanga ni " KURWANA ISHYAKA NO GUKORERA KU NTEGO"
Mu by'ukuri imigenzereze y'Ingoma-Nyiginya ni urugero rusange umuntu yavuga ko ari "Ingoma y'Ubwisanzure" burangwa no kwigarurira impugu nyinshi, "Ingoma y'ubugaragu", burangwa n'ituze ry'igaba n'igabana ry'inka arizo zagaragazaga ubukungu bw'Igihugu, ari nayo shingiro ry'Ubuhake «Ingoma y'umuheto» wari indanga-Ntego y'Ingoma Nyiginya, wagamburuje inkiko z'ishyanga.
Ayo akaba ariyo matwara rusange y'Ingoma Nyiginya yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo.
1. Impeta z'ubutwari mu Rwanda rwo hambere
U Rwanda tuzi uyu munsi si ko rwanganaga uhereye ku mwami wa mbere Gihanga wahanze u Rwanda ukagera kuri Kigeli IV Rwabugili, umwami watumye u Rwanda rubasha kwanda (kwaguka) ari naho haturutse izina Rwanda.
Amateka atubwira ko umutima w'u Rwanda ari agace ka Muhazi mu Ntara y'Iburasirazuba. Kugira ngo u Rwanda rwaguke, abagabo bose batabariraga igihugu bakakirwanira, Nibwo bigaruriye Ndorwa na Nduga ndetse na Marangara barakomeza bagera mu Kinyaga n'ahandi.
Uwagiraga ubutwari ku rugamba yashimirwaga n'umwami akamwambika impeta z'ubutwari ari byo twakwita amapeti mu iki gihe.
Kugira ngo umuntu agaragaze umubare w'ababisha yishe, ntabwo yabivugaga mu magambo gusa ahubwo yatahanaga ibihanga byabo ndetse n'ibishahu (amabya n'ubugabo bw'abo yishe) ibyo bigatuma yemerwa nk'ukwiriye izo mpeta.
Intwari yicaga ababisha barindwi ku rugamba yambikwaga impeta bita Umudende.
Uwo mudende wari icyuma kimeze nk'umukwege bambaraga mu ijosi gitunzweho amashinjo (inyuma bicuze nk'umuhunda ucuritse birimo amarebe nk'ayo mu nzogera).
Indi mpeta y'ubutwari yari "impotore" yambikwagwa umuntu wivuganye ababisha cyangwa abanyamahanga 14 abatsinze ku rugamba.
Nyuma y'urugamba yambikwaga umuringa usa n'amazi uzinze nk'inyabubiri akawambara ku kuboko kw'iburyo.
Impeta y'ikirenga yari "gucana uruti". Iyo mpeta yahabwaga umuntu wishe ababisha 21 ku rugamba.
Kugira ngo ayihabwe ibwami haberaga imihango ikomeye ikitabirwa n'umwami ubwe.
Uwo muntu wavunye uruti yabaga yubashywe bitavugwa akanafatwa nk'intwari y'ikirenga.
Icyo gihe yahabwaga imisozi yo gutegeka n'amashyo amagana. Umubare w'amashyo y'inka yahabwaga byaterwaga n'urwego abo yishe bari barimo.
Urugero nk'uwishe igikomangoma ntiyagororerwaga amashyo angana n'ay'uwishe rubanda rusanzwe,uwishe umugaba w'ingabo ntiyagororerwaga nk'uwishe umusirikare usanzwe.
Icyiyongereye kuri ibyo,yasonerwaga urugamba agahabwa inshingano y'umutekereza mukuru w'ibitero.
Uwagize ubutwari akabiratira abandi mu kivugo cyabimburiga kandi kinasoza ikintu cyose avuze.
Ibyo byatumaga Umunyarwanda wese aharanira kuba intwari bityo agashira ubwoba ku rugamba.
Ubutwari bwo ku rugamba ni ubwo ku gihe cya Gihanga I Ngomijana na Kigeli IV Rwabugili.