Abanyabungo n'Abahavu nabo bari bazi kurwanira mu mazi magari ,ndetse abanyarwanda ntibashoboraga kubisukira mu Kivu, Abashi bari nk'inyogaruzi, abanyarwanda babashobozaga ishyaka n'imihigo, kandi bagaturirwa n'Abasare baturiye I Kivu, Abagoyi, Abanage n'abanyakinyaga, nabo bari bazi iby 'I Kivu n'imiyaga yacyo.
Rwabugili yatangiye ku Kivu cy'I Nyamasheke mu rugaryi rwo mu w' 1895, amaze kuzahaza amahanga.
Ingabo ze zari intwari zikabije kurwana.
Muri uko gutanga kwe ,niho Abiru bakomoye umurishyo witwa "INYANJA" bawukurije ku bitero bitagira ingano yagabye hakurya y' I Kivu.
Mu gitero cy'imigogo zanesheje Imigogo y' I Karagwe imbunda zabo zihinduka ibifuma, ingoma z' I Rwanda zivuza Zigezikaragwe ,zirindimura Agasiga.
Amato ya Rwabugili ntiyageruzwaga n'imiyaga, yaturiye I Kivu nk'intabire yogoga Ubunnyugu, yigarurira Abahavu, Indamutsa itanga ihumure ingoma zahuranya Turatsinze.
Imiyaga yo mu Kivu :
I Kivu cyagiraga amoko y'imiyaga menshi,ariko ntiyabonekeraga rimwe, ahubwo yazaga mu bihe bitandukanye, akaba ariyo mpamvu byoroheraga abantu kujya koga mu Kivu cyangwa se gukoreramo indi mirimo ,kuko babaga bazi ifite ubukana ,iyoroheje ,n'igihe ibonekera mu Kivu.
By'umwihariko ,kumenya amoko y'iyo miyaga byafashije ingabo za Rwabugiri gutera nta nkomyi u Bunyabungo no kwigarurira ikirwa cy'Ijwi, kuko bamenyaga imiyaga ikaze igihe izira ,bityo bakabasha kugena ingengabihe yo gutera.
Kandi kubera imihigo n'ishayaka ingabo z'u Rwanda zagiraga, n'iyo habaga harimo iyo miyaga ikaze, bagiraga uburyo babyifatamo, ariko ntibibabuze gutera.
Ikingenzi byasabaga, ni ukumenya igihe iyo miyaga izira.
Muri iyo miyaga tugiye kurebera hamwe iy'ingenzi nkuko iboneka mu rurimi rw'Amashi.
Icyasezi :(icya hose) Umuyaga wo mu gitondo ahagana saa kumi n'imwe ,ubera Abasare nk'isaha yo kuzinduka.
Umwene : (umwana ) Umuyaga udakomeye cyane ,uva ku Ijwi na za Nyamirundi werekeza ku Gisenyi .
Umuzirahera (umukubayoka) : Umuyaga ukomeye cyane, ugenda ukubita amazi uyajugunya ku nkombe.
Ugira ibitunda (ibigoma ) byinshi ukaba wahirika ubwato.
Uturuka mu Bugesera, ukambukiranya mu bya Nyantango, ukanyura mu Kanagae, uhuha werekeza mu bugoyi.
Ugira Ishara (umuyaga uhuhuta ) ryinshi ugakunda kuzisha amato ya Kinyarwanda.
Uzirana n'Imvura.
Mwaga (hobe): ni umuyaga bitiriye umugezi wa Mwaga,uturuka mu ishyamba ryo hagati rya Gisakura na Ntendezi ukisuka mu Kivu cya Nyamirundi na Murwa wa Nyamasheke mu nsiko ya Bitare (Insiko ni intozo).
Cyo kigira umuvumba mwinshi ,cyaba cyagiyemo bagatsika ntibajye mu Kivu. Ni cya rukunduzi ni ikigome cyane.
Mwaga kandi ,ni inshuti y'imvura.
Umukondwe (umugongo) : Umuyaga woroshye udakomeye, ugenda usodoka wegura ubwato buhoro buhoro utabukubaganya cyane.
Uturuka mu migezi yo ku Ijwi ukagenda werekeza mu bya Kinunu na Gishwati .Wo ntukarishye cyane kandi unashira vuba.
Icyogoro (Icyomoro) : Uturuka ahagati y'Ijwi na Ngoma ya Gisenyi kihirika kerekeza I Rwanda.
Kizamo saa sita z'ijoro.
Kirakomera ariko gicika vuba.
Kandi kijyamo iyo biturutse ku mvura, iyo hari umucyo ntikijyamo, kijyana n'imvura.
Akanyankubi (Umunyankuyu cyangwa akanyarugano).
Umunyarugano ni Ishuheri (itafari) nk'umuyaga wa Serwakira.
Itsura ubwato hafi y'inkombe abasare bakiheba bagira, amakuba iyo yahuye na Mwaga.
Ni ishuheri izanwa n'imvura ariko ikavamo vuba.
Indera (Inkwano) : Ni akayaga gatuje katagwa nabi.
Isata (Itara ): Umuyaga uturuka mu bicu byo mu kirere ugahubirana n'uwo mu Nyanja bigakirana bigatumbagiza amazi.
Ni nka Serwakira yo mu Kivu.
Mu bihe by'amezi asanganira
Icyi:
Gicurasi na Kamena,imvura ijya nko gukumira, nibwo amasata byitwa ngo "aranywa amakumirano".
Isata ni umuyaga uvuye mu rushunzi rumanutse hejuru ari umugera umwe w'amazi y'ibicu,ugashingira hagati mu mazi y'I Kivu,ukagenda uyagara,ukuka,ugatumbagira usenya amato, imihana, intoki zikarimbuka.
Iyo miyaga ariko yakara, yagira, ntiyabuzaga Inkotanyi cyane guturira I Kivu, no gukangaranya ababisha no kubanesha.
Umutunda (Umusare) : ni umuraba (umuyaga) uhora uhungiza urimo umuvumba.
Umuhengeri (umurombero) : Bivuga umuyaga mu mazi ariko ku batazi iby'i Kivu. Naho ku baturiye i Kivu nu ukuvuga kure.
Ahafi ni ku macanbwa (ku gasharu), mu ngeri ni kure cyane.
Insiko ( intozo) : Ni aho amato yomokera, ni nk'imfuruka.