Ibitero Kigeli Rwabugili yagabye mu mahanga :
Rwabugili amaze gushyira umurwa we Sakara ho mu Gisaka, «Rukurura» Ingabe y' i Gisaka niho yanyazwe igambaniwe n'umutware Kabaka ka Kayagiro.
Ubwo rero i Gisaka cyegukira u Rwanda burundu.
Igitero cy'amazi :
Cyari kigamije gukangara i Ndorwa yari imaze kunyaga ubushyo bw'inka z'u Rwanda, muri zo zitwaga «Umuhozi».
Cyiswe igitero cy'amazi, ku mpamvu y'imvura y'urushyana yujuje imigezi igakuka ingabo zikabura aho zimenera.
Igitero cy'i Bumpaka :
Hafi ya Rwicanzige, Icyo gitero cyari kibasiye gucogoza ubukubaganyi bw'Igikomangoma cyo mu Ndorwa, cyiyitaga Rugaju, cyahigiraga kuyogoza u Rwanda.
Ubwo icyo gitero gitsemba Ndorwa kirayihashya mpaka Rwicanzige.
Igitero cyo muri Lito :
Ingabo z'u Rwanda zari zibasiye igikomangoma NKORONKO, zishinga ibirindiro ku nkiko y'u Burundi, zitera RUGIGANA umutware wo mu-Lito rya Ngaragu h'i Bururndi, byo kurengagiza.
Igitero cyo mu Butembo: Butembo ariyo Goma y'ubu, wari umurwa mukuru w'ingoma y'u Buhunde yari iherereye mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru muri Kongo, Abami b'icyo gihugu bari Abahunde, amateka akaba atagaragaza neza ingoma-ngabe y'icyo gihugu.
Umwami w'Abahunde wamamaye cyane ku mwaduko w'ingoma-Nyiginya ni MUVUNYI wa KALINDA wivuganywe n'igitero cyagabwe na Kigeli Rwabugili.
Iki gitero cyari icyo «Kumvisha» MUVUNYI wa Kalinda, Umwami w'u Buhunde wanyaze «Imisagara»yagishiye i Kamuronsi.
Igitero cyo ku Ijwi :
Ibitero byo ku Ijwi, byagabwaga mu mato y'indere aturira abantu 10, n'ay'inkuge aturira abarenze 20, «Icumbi» ikaba imisego begamira, cyangwa se intebe z'abasare bavugama.
Iki gitero cyari kibasiye KABEGO Umwami wo ku Ijwi wishwe na Rwanyonga rwa Mugabwambere.
Igitero cya Gikore :
Ho mu Kigezi hafi ya Kabare (hagengwa n' U Buganda).
Iki gitero cyahurujwe na NYIRIMIGABO ,kugirango yongere igihugu cy'Abagina .
Ni nacyo cyazanye ubwoko bw'ibijumba biri mu Rwanda mbere yaho hari «Gafuma» gusa.
Igitero cyo ku Buntubuzindu :
Cyari kigamije kurwanya BYATERANA Umwami w'u Bunyabungo wari utuye ku Buntubuzindu.
Ubwo Abashi banesha igitero cy' Abanyarwanda cyari kigizwe n'imitwe ibiri gusa.
Abacitse ku icumu bagobokwa n'umurishyo w' ingoma zasukiye ku Nteko zigakanga Abanyabungo bagasubira bakavunura.