Igitero cyigaruriye Ingoma y'I Gisaka :
Ubusanzwe I Gisaka cyari icy'Abazirankende cyarimo impugu eshatu: MIGONGO y'iburasirazuba (Komini Rukira na Rusumo ho muri Kibungo) Ubu ni mu Karere ka Kirehe.
GIHUNYA rwagati (komini Kigarama, Kabarondo na Birenga ho Muri Kibungo) ubu ni mu Karere ka Kayonza na Ngoma, MIRENGE y' iburengerazuba (Komini Sake na Mugesera ho muri Kibungo) .
ubu ni mu Karere ka Ngoma.
Igitero kigaruriye Ingoma y'i Gisaka cyagabwe na MUTARA II RWOGERA, wategetse ahasaga mu w' 1830 kugeza mu w' 1853.
Abami b' icyo gihugu bari Abagesera.
Umwami uzwi cyane mu mateka y' I Gisaka n'uwitwa RUGEYO ZIGAMA.
Ariko amaze gutanga abahungu be MUSHONGORE NA NTAMWETE basubiranyemo barwanira ingoma.
Mushongore yitabaza umwami w' u Rwanda Mutara II Rwogera,Ntamwete Rwogera amucura inkumbi aramwica yigarurira atyo I Gisaka.
Yigarurira n' Ingoma-Ngabe yaho RUKURURA.
U Rwanda ruba rutsinze igitego cyo kwigarurira ibihugu bikomeye byari bituranye narwo aribyo :
u Bugesera,Nduga,Ndorwa n'I Gisaka.
Icyo gitero cyabaye mu Ndunduro y'Ingoma ya Rwogera ahasaga mu w'1850 ,icyo yanongeyeho ku Rwanda igice gito cy' ubataka bwa Kalagwe.
Ingoma y' Abazirankende yari yarazengereje u Rwanda imyaka myinshi izima ityo.
Rwogera kandi yabashije gukumira igitero u Burundi bwari bwagabye mu mvejuru,mu gitero bise “Igitero cya Rwategana “.
Ibyo akaba aribyo bigwi by' Umwami Mutara III Rwogera wajengereje I Gisaka ,kugeza ubwo akigaruriye.
Ingoma ya Kigeli IV Rwabugili :
Mutara Rwogera yasimbuwe ku Ngoma n'Umuhungu we KIGELI IV RWABUGILI, amateka akaba agaragza ko Rwogera yari yaramubyaranye n'umugore wa mukuru we Nkoronko.
Uwo mwami yimye akiri muto (hagati y'imyaka irindwi n'icumi) ni yo mpamvu ibitero by'ibanze ari nyina Nyirakigeri Murorunkwere wabiyoboraga.
Ku ngoma ye habaye ibitero byinshi, ahanini byari bigamije guhamya ubutegetsi ahari haraguwe vuba, dore ingero : Ijwi, Ndorwa, Gisaka.
Ikindi ibyo bitero byari bigamije ni ukwagura u Rwanda no kunyaga inka n'abaja.
Bimwe mu by'ingenzi biranga ingoma ye ni ibi : gukaza intambara zo kurengera no kwagura u Rwanda.
Yakundaga intambara, ku buryo mu bisingizo bye harimo icy' "Inkotanyi cyane" na "Rukayababisha", gutunganya ubutegetsi bw'igihugu, imirwa hirya no hino, kudatinya kwica abakomeye kabone n'aho baba ari ibikomangoma nka Nkoronko, kwegera rubanda akabatoramo abatware b'abatoni no kugabira intwari iminyago.
Ku Ngoma ya Kigeli Rwabugili ,ari nawe basingizaga "INKOTANYI CYANE na "RUKAYABABISHA", habaye ibitero byinshi bigamije ahanini guhamya ubutegetsi ahari higaruriwe vuba.
Twavuga nko ku Ijwi,Ndorwa na Gisaka.
Ntiyatinyaga kwica n'abakomeye ,kabone naho baba ari ibikomangoma nka se wabo Nkoronko.
Ingoma ye yaranzwe no kwegera rubandaakabatoramo abatware n'abatoni ,akanagabira Intwari iminyago.
Rwabugili yagerageje gutera ibihugu byo hakurya y'I Kivu no ku kirwa cy'Ijwi.
Aha tukaba tugiye kurebera hamwe uko Uwo mwami w'Igihangange yazengereje amahanga n'imikorere ye mu igaba-bitero.