Kera habayeho umagabo, akagira umugore. Bukeye umugore arasama. Umunsi umwe uwo mugore yegura ikibindi ajya kuvoma kandi akuriwe.
Aragenda aravoma, amaze kuzuza amazi mu kibindi, agerageza kucyikorera kiramunanira.
Nuko arivugisha agira ati «icyampa nkabona unyikorerera iki kibindi, maze iyi nda ntwite nazayibyaramo umukobwa, nkazamumushyingira; nazayibyaramo umuhungu bakazanywana.»
Ako kanya inkuba irakubita, ikibindi iragiterura igitereka mu rugo.
Biratinda maze wa mugore arabyara, abyara umukobwa. Bamwita Nyiramwiza.
Amaze kuba umwangavu, umurabyo ukajya uza ugahagarara ku mulyango, ushaka kumutwara.
Nuko wa mukobwa akaririmba ati «erega sinari nakura, yewe mwami wo hejuru, ninkura nzagusanga!» Bikomeza bityo! Ababyeyi be bamubuzaga kujya hanze kugira ngo inkuba itamutwara.
Umunsi umwe, abandi bakobwa baraza baramushukashuka ngo bajyane gutashya no kwahira ishinge.
Nuko yiteba ababyeyi be maze ajyana n'abandi.
Bageze ku gasozi, imvura iragwa.
Abakobwa bose bajya kugama mu isenga ry'impyisi.Bagezemo umurabyo ushinga ku mulyango.
Nuko ba bakobwa basohokamo umwe umwe; ugeze ku mulyango akavuga aririmba ati «si jye Nyiramwiza useka amasaro agaseseka.»
Maze umurabyo ukamureka agatambuka.
Nuko Nyiramwiza asigayemo wenyine araza, ageze ku muryango, avuga kimwe n'abandi.
Nuko araseka! Maze amasaro arameneka, yuzura hasi. Ako kanya inkuba irakubita. Me! Iramutwara! ..../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Nyiramwiza (2) ....