Ibitero bya Kigeli III Ndabarasa :
Cyilima Rujugira ,amaze gutanga ,yasimbuwe n'umuhungu we KIGERI III NDABARASA,ni ukuvuga ahasaga mu w'1708 kugeza mu w'1741.
Ndabarasa ntabwo gutegeka byamugoye cyane, kuko yari yarabyitoje cyane ,akimara kugimbuka.
Kuko n'ubundi yari azi ko azasimbura se ku Ngoma, nk'uko amabanga y'Ubwiru yari ari.
Aha twakwibukiranya ko ariwe ,wateye igitero kigaruriye Ndorwa y'Abashambo n' Ingabe yaho Murorwa.
Ndabarasa akimara kwima Ingoma ya se ,yihutiye gushimangira ubutegetsi bw'u Rwanda mu Ndorwa, ibisigisigi by'Abashambo bari bigometse igihe bumvaga ko u Bugesera bwongeye gutera u Rwanda ,aragena abikuraho Ubutegetsi bw'u Rwanda bushimangirwa butyo mu Ndorwa.
Igitero cyigaruriye Ingoma y'u Rweya (Mubali) :
Muri icyo kibariro, hari akarere kamwe k'I Ndorwa kari karayiyomoyeho karema Ingoma yako, ako gace niko kitwaga "MUBARI" ariko kari kagize Ingoma y' u RWEYA.
Icyo gihugu cyategekwaga n'Abami b'Abazigaba baje baturutse mu ntara z'ikiyaga cya Vigitoriya, bityo hakaba hari ahandi hatuye abazigaba benshi nk' I Karagwe muri Tanzaniya.
Umwami wategekaga Abazigaba mu mwaduko w'ingoma Nyiginya yari KABEJA, umwami wo mu RWEYA (Mubari: Komini Ngarama).
Ubu ni mu Karere ka Gatsibo.
Ndabarasa nako yafashe umugambi wo kukigarurira akoresheje amayeri nk'ayo Mibambwe I Sekarongoro yakoresheje atsinda Mashira Umwami w' i Nduga.
Yabanje gushyingira Umukobwa we NYABUGONDO,Umwami w'u Mubari ariwe BIYORO.
Icyo gihe amutera ari ku manywa y'ihangu ari kumwe n'ingabo ze zikoreye inzoga mu Ntango nyinshi ,n'amaturo atagira ingano, bitwaje ngo aje gutura umukwe we.
Igihe ibirori bya byizihiye ,bigeze I gati , nibwo Ndabarasa yeguye icumu rye aritanganika nk'ugiye kwivuga ,aba aritikuye Biyoro mu Gituza.
Ingabo za Ndabarasa nazo zari ku Karubanda zanyoye zahaze zirimo guhiga uko ziri butsinde urugamba,abandi bakagirango nuko zasinze .
Icyo gihe hahise humvikana umuborogo ,ibyari ibirori bihinduka induru.
Ingabo za Ndabarasa zishokana akavuyo nkizije gutabara ,ziroha mu Batware n'abandi bakomeye bari mu birori zirabica zirabamara.
Ndabarasa atahana umukobwa we Nyabugondo amushyingira abandi .
Anyaga Ingoma –Ngabe yabo SERA Ingoma y'Abazigaba bo mu Rweya ,izima ityo.
Igitero cyigaruriye Ingoma y'u Bugesera :
Kigeli Ndabarasa amaze gutanga yasimbuwe n' umuhungu we MIBAMBWE III MUTABAZI II SENTABYO, ni ukuvuga ahasaga mu w'1741 kugeza mu w'1746.
Mutabazi Sentabyo yima Ingoma, u Rwanda rwari rusigaranye ibihugu bibiri bikomeye btari biruhangayikishije, ibyo bihugu ni U Bugesera n'i Gisaka cy' Abazirankende.
Akimara kwima Ingoma yihatiye gutera igihugu cy'u Bugesera.
U Bugesera bwari igihugu cy'imigina n'ibishanga by'imifunzo n'ibiguhu biciyemo imigende n'ibinamba by'amasanzure y'Akanyaru n'Akagera.
Abami btegekaga u Bugesera bari Abagesera.
Cyari igihugu kirimo ikiyaga cya Mugesera ari naho iryo zina ryakomotse.
Naho imfizi y'I Bwami yitwaga RUSHYA .
Kikaba cyaritwaga u Bugesera bw' Abahondogo .
Igihugu cy'u Bugesera kigizwe na komini Kanzenze, Ngenda na Gashora ho muri Kigali (ubu ni mu Karere ka Bugesera).
Nuko Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo yiyemeza gutera Igihugu cy'u Bugesera cyari gituwe n'Abahondogo , icyo gihe yica Umwami waho NSORO IV NYAMUGETA,anyaga n' Ingabe yaho RUKOMBAMAZI.
Kubera ko intambara yo kwigarurira u Bugesera yashojwe na Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo ,yabaye icyorezo cyane hapfuye Abahondogo benshi,Abahondogo nyabo basigaye mu Rwanda ni mbarwa.
Icyo twabibutsa aha, nuko mu itsinwa ry'u Bugesera ,hari igice cyagiye ku Burundi.
Ingoma y'Abahondogo iganzwa ityo.