Dore itonde ry'ibihugu Nyamuheshera yigaruriye : Igitero cyatsinze u Bukunzi
Kigeli II Nyamuheshera amaze kwima ingoma ya se Semugeshi, yabanje gushimangira ubutegetsi bwe mu bighugu se yigaruriye, cyane cyane igihugu cy'u Bungwe.
Nyuma yaho nibwo afashe icyemezo cyo gutera ibihugu byari ku nkiko z'u Bungwe ,U Bukunzi aba ariwo aheraho.
Ubusanzwe Ingoma y'u Bukunzi nayo yari iy'Abarenge bo mu muryango w'Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza wabo, bakaba bari abo mu bwoko bw'Abasinga.
Ubwami bwa Bukunzi bwari buherereye muri Perefegitura ya CYANGUGU muri Komini ya Karengera na Nyakabuye (mu Karere ka Nyamasheke ).
Ingoma-Ngabe yabo yari "NYAMUGANZA" Nyamuheshera amaze gutera igitero cyo kwigarurira u Bukunzi ,yarahatsinse ariko ntiyahatwara burundu ,ahubwo abaha ubwigenge bucagase, ni ukuvuga ko bakomeje kugengwa n'umwami wabo, ariko igice kimwe cy'amakoro y' I Bwami kikajya I Rwanda bakomeza kujya bamusororera.
Abami b'icyo gihugu bari abavubyi bakavubira imvura u Bukunzi n' u Rwanda.
Abami bakurikiye Nyamuheshera nabo ntibagira icyo babikoraho babirekera uko.
Abadage bageze mu Rwanda byarabatangaje, bituma baguyaguya umwami w' u Bukunzi NDAGANO RUHAGATA ngo yegukire umwami w' u Rwanda burundu agerageze kumugandukira, ariko biranga, kugeza naho boherejeyo abasirikaree birananirana kugeza igihe apfiriye urw'ikirago mu w'1923.
Ababirigi nabo basanze aruko bimeze,bo bahisemo kohereza igitero cy'abasirikare mu w' 1924 na 1925.
NGOGA BIHIGIMONDO, Umwami wa nyuma wa Bukunzi bamushyize muri gereza kuva mu w' 1923 kugeza mu w'1925.Muri uwo mwaka nibwo yaguye mu buroko, maze Ababiligi begurira u Bukunzi Abami b' u Rwanda.
Nibwo bahagabira uwitwa RWAGATARAKA aba Umutware waho.
Ingoma ya Bukunzi izima ityo.
Igitero cyatsinze u Busozo
Ingoma ya Busozo nayo yari iy' Abarenge bo mu muryango w' Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza wabo, bakaba bari abo mu bwoko bw'Abasinga.
Igihugu cya Busozo nacyo cyari muri Perefegitura ya Cyangugu muri Komini Nyakabuye (Agace gato ko mu Karere ka Nyamasheke).
Nabwo bigaruriwe na Kigeri III Nyamuheshera nabo abaha ubwigenge bucagase nk'uko yabigenje mu bwami bwa Bukunzi.
Icyo gihugu nacyo cyari icy'Abavubyi, umwami uherutse w'u Busozo ni RUHINGA II.
Yazunguye se NYUNDO watanze mu w' 1904.
U Busozo nabwo bwaje kwigarurirwa n'Ababiligi bakoresheje imbaraga za gisirikare mu bitero bagabye bikurikiranye n'ibya Bukunzi ,ni ukuvuga mu w'1925 kugeza mu w'1926.
Ubwo RUHINGA ntibamwica kuko yitanze mu maboko yabo ,ahubwo bamucira ahandi,ubwami bwa Busozo nabwo babugabira Rwagataraka ngo abe umutware waho.
Nguko uko ubwami bwa Busozo bwazimye burundu.
Igitero cyatsinze u Burera
Kigeli II Nyamuheshera yakomeje gukaza umurego agaba n'ibindi bitero ku nkiko z' u Rwanda.
Muri icyo kibariro nibwo yagabye igitero yigarurira Ingoma y' u Burera.Abami b'icyo gihugu bari Ababanda.
Babarizwaga muri Komini Butaro ho mu Ruhengeri na Mutura ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Burera).
Ndetse n'igice gito kiri ku butaka bw'U Buganda mu Bufumbira.
Ingoma-ngabe yabo BAZARUHABAZE ijyanwaho iminyago.
Nyamuheshera niyigeze ashirwa, ahubwo yarakomeje yambuka imipaka agera n'inyuma y'ibirunga.
Icyo gihe nibwo yigaruriye igihugu cy'u Bufumbira n'utundi duce turi inyuma y'ibirumnga.
Ingoma y'u Burera izima ityo.