Inkurikizi ku itsindwa rya Nduga
Inkurikizi z'itsindwa rya Nduga ni intambwe ikomeye cyane mu mateka y'u Rwanda.
Ibyo byatumye u Rwanda rubona aho ruhera hagaragara, rutera utundi duhugu.
Nduga yari isanganywe ubutegetsi bufututse, bukomeye.
Abanyanduga bakomeje gushyamirana n'abanyiginya.
Uburangare ntibwabaye ubwa bose.
Mu bitongero by'imihango bagerageje kunga Nduga n'abayigaruriye bavuga ngo: "tuza... nk'inono y'Abasindi na Kibanda".
Ni ukuvuga ngo: worohe nk'ifu y'inono ihuza Abasindi (ni ukuvuga Abanyiginya) na Kibanda y'Ababanda.
Mu by'ukuri ngo no mu by'1930, Ababanda bo mu Nduga bari bagicyurirana n'Abanyiginya.
Naho incyuro z'Abanyiginya ari hamwe n'Abasinga zigaragarira mu bisigo byo ku ngoma ya Cyirima II Rujugira bibwirwa Muhabura, umusizi w'umubanda.
Hari Ababanda benshi batotejwe, maze bamwe mu batarapfuye barahunga bagana mu Buliza, mu majyaruguru y'u Rwanda n'ahandi.
Hari abimukanye amazina y'aho baturutse: Marangara (muri Komini Nyamutera) Jenda (muri Komini Nkuri); hari na Jenda bimukanye mu Bunyambiriri (Gikongoro).
Nduga yabaye umutima w'u Rwanda rw'Abanyiginya, abami barahikunze baharema imirwa myinshi, nyuma ibitero byinshi byakwiriye impande zose z'u Rwanda rw'icyo gihe, byitwaga ko bigabwe n'Abanyenduga
Abanyanduga banze kwibagirwa Mashira wabo, baramuterekereye, bararimba bamushyira mu mubare w'imandwa.
Nyamara ngo yaba yari igihangange gishishikajwe no kwagura igihugu no kugitegeka neza.
U Bwanacyambwe bwigaruriwe n'Abagesera b'Abazirankende, Mibambwe I amaze guhunga Abanyoro no kwica Mashira yatuye mu Nduga.
U Bwanacyambwe bwari bwarometswe ku Gisaka mu gihe cy'abami bane bo mu Rwanda: Yuhi II Gahima, Ndahiro II Cyamatare, Ruganzu II Ndori, Mutara Semugeshi.
Icyo gihe cyose, urubibi rw'i Gisaka rwari umugezi wa Nyabugogo n'uruzi rwa Nyabarongo mu majyaruguru y'u Bwanacyambwe.
Byageza n'aho umwami w'i Gisaka, Kimenyi II Shumbusho, aza gutura ku murwa wa Kigali.
Abami b'u Rwanda babonye ko badafite amaboko yo kurwanya Gisaka, barekera iyo kugeza kuri Kigeri II Nyamuheshera (mu by'1770).
Inkurikizi, nyuma y'ubutegetsi bwa Mibambwe I Sekarongoro
Yuhi II Gahima bakunze kumuranga bamusingiza ngo : "Yuhi ryo mu Karambo ka Rukore" (aho ni mu Busigi, hakurya ya Rulindo).
Bavuga ko se Mibambwe I wari utuye i Remera ryo mu Buliza hateganye n'u Busigi ari ho, yari atungiye Shetsa umugore we w'inkundwakazi, yageze aho akajya mu Karambo ka Rukore, akarongora Matama ya Bigega ariko rwihishwa.
Nibwo Matama uwo abyaye Gahima wabaye Yuhi II.
YUHI II GAHIMA mwene Mibambwe I na MATAMA YA BIGEGA, wategetse ahasaga mu w' 1444 kugeza mu w' 1477, yatangiye ashimangira ubutegetsi bwa Se mu Nduga yari asize yigaruriye.
Hanyuma yatangiye kugaba ibitero byo kunyaga inka n'abagore mu burengerazuba bw'u Rwanda agera I Nzaratsi mu Nyantango na Bwishaza ndetse no mu Rusenyi ho mu Karere ka Karongi.
Aho hose ariko bara murwanyije ntiyahamara kabiri.
Mu burasirazuba yateye u Buganza bwa Ruguruhafi yo mu Mubari ho mu Ngoma y' I Gisaka ,mu majyepfo atera u Bungwe, ariko ntibyamuhira.
Yuhi II Gahima amaze gutanga ,abana be barwanira ingoma ,banga kuyoboka NDAHIRO II CYAMATARE wari umaze kwima ingoma asimbuye Se ahasaga mu w' 1477 kugeza mu w' 1510.
U Rwanda rucikamo ibice bibiri : Igikomangoma JURU ,yigarurira igice cyi hakuno ya Nyabarongo (u Buliza ), naho uburengerazuba buyoboka Ndahiro.
Juru amaze gupfa, Igikomangoma BAMARA ashaka gusimbura mukuru we Juru .Kugirango abigereho, yiyemeza gutatira abavandimwe,yitabaza Nsibura Nyebunga umwami w'Umushi wari umaze kwigarurira Ijwi.
Ndahiro Cyamatare ,yagize amakenga akomeye cyane ,ahita afata Igikomangoma NDOLI wagombaga gusimbura se ku ngoma amuhungishiriza kwa Nyirasenge NYABUNYANA wabaga I Karagwe.
Kugirango hato umuryango we utazashira ,u Rwanda rukabura Umwami.
Nsibura Nyebunga atera uRwanda rwa Ndahiro Cyamatare, urugamba rw'injyanamuntu rwabereye muri Komini Kibilira (ubu ni mu Karere ka Ngororero) Ndahiro II Cyamatare arugwamo ahitwa Rugarama ,yambutse umugezi wa Kibilira,Ingoma-Ngabe Rwoga ababisha barayinyaga.
Ubwo u Rwanda rwasaga n'urugiye kuzima ,ruzize amacakubiri yo kurwanira Ingoma.
Mu gihe u Rwanda rwari rugeze aharindimuka ,uwitwa KAVUNA KARYANKUNA yemeye kwitangira igihugu, agenda ararika abantu b'ingenzi bari hirya no hino bamufasha kujya gushaka uwakura uRwanda ahabi.
Aza kugera iKaragwe ,atekerereza Ndoli aho abundiye (Guhunga k'umwami byitwa kubunda) uko u Rwanda rwononekaye,amubwira ko hari abiteguye kumwakira.
Ubwo Ndoli yarabundutse (guhunguka k'Umwami) yambuka Akagera,ariko asiga abwiye Abasare ngo ntibambutse Kavuna wari wasigaye inyuma.
Ni naho havuye Insigamigani ngo :"Yarushye uwa Kavuna" Kuko yaruhiye igihugu, ariko Ndoli amuhemukira atyo.
Ndoli araza yima ingoma y' I Rwanda ,afata izina rya Ruganzu II Ndoli.