Itsindwa rya Nduga
U Rwanda rumaze kwigarurira u Buliza n'u Bwanacyambwe ,bwari busigaranye ibihugu 4 by'ibituranyi bikomeye bihangayikishije Ingoma-Nyiginya y'I Gasabo, muri ibyo bihugu harimo Ingoma ya Nduga yari iherereye mu burengarazuba bw'Ingoma y'I Gasabo, wambutse uruzi rwa Nyabarongo.
Ubwami bwa Nduga bwari ubw' Ababanda, niyo mpamvu bakundaga kuhita mu Nduga y'Ababanda.
Ingoma-Ngabe yabo yari "NYABIHINDA".
Nduga y'Ababanda nacyo cyari igihugu kinini kandi gikomeye mu bihe byo ha mbere.
Nduga ngari yari ibumbye Perefegitura ya GITARAMA yose uko yakabaye (Muhanga, Kamonyi, Ruhango) ukongeraho Komini Nyabisindu, Shyanda, Ntyazo na Muyira ho muri Butare ( mu Karere ka Nyanza n' agace gato ka Huye).
Kugirango Umwami w'u Rwanda yigarurire igihugu gikomeye gityo habaye ubucakura bwo mu rwego rwo hejuru.
Dore uko byagenze:
MIBAMBWE I SEKARONGORO I MUTABAZI I amaze kwima ingoma ahasaga mu w'1411 kugeza mu w'1444, yihatiye kwigaruria Nduga y'Ababanda iranga imubera ibamba.
Bigera naho Nduga igaba ibitero byambuka Nyabarongo.
MASHIRA WA NKUBA YA SABUGABO wategekaga Nduga amaze kunanirana, Mibambwe I yigiriye inama yo kugirana nawe imimaro (amasezerano yo kutarwana), biremezwa Mashira ahamya ubwami bwa Nduga.
Nyuma yaho imishyikirano yarakomeye,haziraho no gushyingirana.Nuko Mashira arongora NYIRANTORWA umukobwa wa Mibambwe I, naho Mibambwe I arongora BWIZA bwa Mashira budashira irora n'irongorwa (icyo nicyo cyari igisingizo cye ) ndetse na GAHINDIRO ka Mibambwe I arongora NYANKERI ya Mashira (Babaye abasanzire na se ).
Nyuma y'ubwo busabane buvanzemo n'amayeri ya Politiki ,niho hadutse igitero cya kabiri cy'Abanyoro.
Mibambwe I yagerageje kwitabaza UBugesera Gisaka na Nduga,ibyo bihugu byanga kumutabara.
Nuko Mibambwe abonye ko asumbirijwe, kandi u Rwanda rwe rumaze gusibama ,ahitamo guhunga,ahungana n'ingabo, abaturage ndetse n'amatungo,berekeza I Bushi (Bukavu y'ubu ).
Ubwo Abanyoro bateye n'I Gisaka, ariko ntibyakomera, batera u Bugesera, umwami SANGANO w'u Bugesera arahagwa.
Bakurikiranye Mibambwe ,ariko bagenda intage, udusigisigi twabo dutura mu majyepfo y'I Nduga .
Mibambwe I n'Abanyarwanda baza kumva ko CWA I ,umwami w'Abanyoro yapfuye,barahuguka.Mu ihunguka rye Mibambwe yagiye asubira mu maraso ye igihe yahungaga,ajya kwagira Sebukwe akaba n'umukwe we Mashira wari utuye I Nyanza muri icyo gihe.
Mashira rero yaje gusanganira Sebukwe ntacyo yikeka,arazimana.Igihe kigeze hagati, baramufata Mibambwe I aramwica ,afatanyije na MUNYANA wavaga inda imwe na Mashira kwa se wabo,amutsinda aho ngaho I Nyanza.
Ibyo kwa Mashira birarimbuka ,Nduga itsindwa itsinzwe noneho.
Ibyatumye Nduga itsindwa
Ukwirara hamwe n'ikizere ngo kiraza amasinde. Mu by'ukuri bivanze n'ubupfayongo. Dore nawe, Mashira ntiyari abuze ingabo zikomeye kandi nyinshi, ariko we yahugiye mu byo kubana neza no gushyingirana, mu gihe Mibambwe I hamwe n'abagaragu be (ngo abenshi bari Abasinga) bo bari bagamije politiki, iyi idatinya kwigarurira ibihugu.
Ubugambanyi bwa Munyanya: Munyanya yavaga indimwe na Mashira mwa se wabo; yifatanyije na Mibambwe I mu kwica Mashira.