Hari n'abagabekazi batabarijwe ahandi:
1. Nyirakigeli I Nyankuge watabarijwe ku Kabira, Shyorongi
2. Nyirayuhi II Matama watabarijwe i Remera y'Abaforongo
3. Nyirakigeli III Rwesero watabarijwe ku Kabira, Shyorongi.
Hari n'abagabekazi batagira imisezero:
Nyiramibambwe II Nyabadaha, wahiriye mu nzu ku ngoma y'I Bunyabungo ubwo yahungaga igitero cya kabiri cy'Abanyoro.
Abandi bami batahashyinguwe ni ababanziriza aba twavuze haruguru bakaba batanazwi imisezero yabo, abo ni:
- Kanyarwanda Gahima wategetse ahasaga mu w' 1124-1157
- Yuhi I Musindi wategetse ahasaga mu w' 1157-1180
- Ndahiro I Ruyange wategetse ahasaga mu w' 1180-1213
- Ndoba wategetse ahasaga mu w' 1213-1246
- Samembe wategetse ahasaga mu w' 1146-1279
- Nsoro I Samukondo wategetse ahasaga mu w' 1279-1312
Abandi ni Yuhi V Musinga waguye ishyanga ubwo Ababiligi bamuciraga i Kamembe nyuma yahoo agahungira i Moba ho muri Zayire ari naho yaguye mu w' 1944.
Undi utarashyinguwe muri iryo rimbi ni Mutara III Rudahigwa watanze mu w' 1959, akaba ashyinguwe i Mwima mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, aho ari kumwe n' uwari umwamikazi Rozariya Gicanda.
Kugeza ubu, nta mva za bariya bami zihagaragara, usibye imva y'umwami Kigeli IV Rwabugili.
Akimara gutanga, bahise bamwosa bajya kumushyingura mu mva z'ahashyinguwemo ba sekuruza aho i Rutare.
2. Imwe mu mirwa mikuru y'Abami b'u Rwanda
Abami b'u Rwanda bagiraga imirwa mikuru y'igihugu cyabo, ariko iyo mirwa yagendaga ihindagurika bitewe n'uburyo bagendaga bagaba ibitero byo kwagura igihugu maze ibyo bigatuma bimura icyicaro cy'ingoma.
Imwe mu mirwa mikuru y'abami b'u Rwanda ni iyi:
1. Gasabo na Rutunga
2. Muhura na Ruheru
3. Mbilima na Matovu
4. Remera ya Kanyinya
5. Nyundo
6. Kigali ya Nyamweru
7. Rukambura
8. Juru rya Kamonyi
9. Munanira
10. Rukaza
11. Gashirabwoba
12. Nyamagana
13. Nyanza
14. Amatyazo ya Rukira n'ahandi