1. Imisezero y'Abami b'u Rwanda
Abami b'u Rwanda bagiraga amarimbi yihariye bashyingurwagamo, ariyo bakunze kwita "imisezero" mu ikeshamvugo ry'ikinyarwanda.
Rimwe mu marimbi ryashyingurwagamo abami b'u Rwanda n'abagabekazi babo riherereye mu mudugudu wa Nyakavunga, akagari ka Kigabiro mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi ho mu Ntara y'Amajyaruguru.
Iyo ugeze aho iryo rimbi riherereye, nta kigaragaza ko hari irimbi koko kuko hatuye abaturage benshi kandi bahahinga nta kibazo bafite. Kugeza ubu, abami bahashyinguwe n'abagabekazi babo ni aba bakurikira:
1. Kigeli I Mukobanya, wategetse ahasaga mu w'1378-1411, yatabarijwe i Nyansenge muri Rutare.
2. Ndahiro II Cyamatare, wategetse ahasaga mu w'1477-1510
3. Ruganzu II Ndoli, wategetse ahasaga mu w'1510-1543, yatabarijwe i Rutare.
4. Mutara I Nsoro II Semugeshi, wategetse ahasaga mu w'1543-1576, yatabarijwe ahitwa ku Rurembo.
5. Kigeli II Nyamuheshera, wategetse ahasaga mu w'1576-1609, yatabarijwe i Nyansenge.
6. Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, wategetse ahasaga mu w' 1609-1642
7. Cyilima II Rujugira, wategetse ahasaga mu w' 1675-1708
8. Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo, wategetse ahasaga mu w' 1741-1746
9. Yuhi IV Gahindiro, wategetse ahasaga mu w' 1746-1830
10. Mutara II Rwogera, wategetse ahasaga mu w' 1830-1853, yatabarijwe i Rambura
11. Kigeli IV Rwabugili, wategetse ahasaga mu w' 1853-1895, yatabarijwe i Munanira.
Hari n' abagabekazi bahatabarijwe, abo ni:
1. Nyiramibambwe III Nyiratamba watabarijwe ku Gatwaro
2. Nyirayuhi V Kanjogera yatabarijwe i Munanira
Hari n' abandi batabarijwe ahandi:
1. Gihanga I Ngomijana wategetse ahasaga mu w' 1091-1124, yatabarijwe i Muganza ya Kayenzi
2. Ruganzu I Bwimba, wategetse ahasaga mu w' 1312-1345, yatabarijwe i Nkungu na Muyaga (Rutonde-Kibungo) ubu ni mu karere ka Rwamagana.
3. Cyilima I Rugwe, wategetse ahasaga mu w' 1345-1378, yatabarijwe i Butangampundu (Mugambazi) ubu ni mu karere ka Rulindo.
4. Yuhi II Gahima II, wategetse ahasaga mu w' 1444-1477, yatabarijwe i Kayenzi ka Mugenda ho mu Busigi (Tumba-Byumba)
5. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I, wategetse ahasaga mu w' 1411-1444, yatabarijwe i Remera y' Abaforongo.
6. Yuhi II Mazimpaka, wategetse ahasaga mu w' 1642-1675, yapfuye yiyahuje imanga y' urutare, umusezero we uri ku Kibuza cya Nkingo.
7. Kigeli III Ndabarasa, wategetse ahasaga mu w' 1708-1741, yatabarijwe i Kayenzi mu Nduga.