1.1. Gufukura amariba
Imihango yo gufukura amariba yaberaga mu Bufundu, mu Kabagali, mu Nyantango, mu Kinyaga ariko cyane cyane ku iriba rya Nzavu mu Bunyambilili kuko ariryo rya Maryohe kandi rikaba ingarigari y'Abami b'Amatungo bafite umurwa wabo wa Suti ya Banege mu Bunyambilili.
Bafukuraga amariba mu miterekero yo guhosha ibyorezo by4indwara byakundaga gutera mu matungo.
- Muryamo yateye mu w41890-1891
- Uburenge bwateye mu w'1907-1908
- Iragara ritera mu w' 1920-1927
- Muryamo yiyongeza mu w'1934-1935
- Amashuya atera mu w'1936-1937
Mu miterekero, baturaga ibitambo, bakabaga ibimasa by'amasugi , bakagira imigabane y'imiryango, bagatura igitambo iruhande rw'igiti cy'imana ku musozi muremure, aho bamaraga igihe baterekera kugirango icyorezo gihoshe; mbese nka Musa ku musozi Sinayi , asabira umuryango wa Isiraheli.
Ubusanzwe ingoma zavugiraga i Suti ya Banege.
Ariko igihe cy'imihango zabanzaga kuvugira "kwa Rukambura "aho zari zifite ikiraro.
Nyuma zikajya ku ibuga rya Nzavu mu muhango wo "Gufukura amariba", inka zikaba zabyukurutse, bakazitera ibyuhagiro, bagatanga n'ibyuhagiro byo gutera izindi.
Habaga n'undi muhango wo kuvura inka.
Inka iyo yabaga irwaye ikibyimba mu icebe, hagombaga kuba umuntu wajyaga gutira ingoma:yaravugaga ngo "Nimundembe ingoma" (ayitiye yaba anyaze umwami ).
I Bwami bakayimuremba, akagenda no munsi y'inka agakubita umurishyo umwe, inka ikikanga ububyimba bugakira.
Mu magambo ahinnye kuri uwo muhango wo"Gufukura amariba".
- Bajyaga mu Nzavu
- Bagafukura amariba
- Bagatera ibicuba
- Bagashora inka
- Bakazuhagira
- Ingoma zikahavugira.
Mu bihe by'inzara n'amapfa, Abami b'amatungo n'imyaka bajyaga mu miterekero, bagatanga imbuto n'ibyuhagiro by'imyaka kugira ngo irumbuke.
Kera mu Rwanda hakundaga gutera Inzara bitaga amazina bahereye ku cyayiteye cyangwa se ku bimenyetso byayo no ku nkurikizi zayo :
- Mu w'1890 hateye inzara bise Muhatibicumuro
- Mu w'1902 -1903 hateye inzara bise Ruyaga
- Mu w'1917-1918 hatera Rumanura
- Mu w' 1924-1925 hatera Gakwege
- Mu w' 1927-1928 hatera Urwakayihura
- Mu w' 1942-1944 hatera Ruzagayura
Mbere y'aho mu w' 1931 hateye inzige ziyogoza imyaka.
Mu byorezo by'inzara, Abami b'imbuto bajyaga ku misozi miremire, bakahaca ibiraro, bagaterekera, ari nako bavuza ingoma; imvura yabaga yahagamye, ngo ikagwa.
Ibyonnyi nabyo byatera mu mirima, za kagungu n'inzige, Abahoryo bakazivuma ngo zikohoka, igihugu kigahumeka umwuka w'uburumbuke.
Hari n'indwara z'ibyorezo zateraga mu bantu ku mpamvu zo kubura imiti zikarimbura imbaga, abarokotse zikabasigira ubusembwa.
- Mu w' 1893-1894 hateye Ubushita
- Mu w' 1916-1917 hateye na none Ubushita
- Mu w' 1917-1918 hatera Mugiga
- Mu w' 1935-1936 hongera gutera Mugiga
- Mu w' 1945-1946 hatera Ibihara
Iyo ibyorezo by'indwara nk'izo byateraga, Abami b'imbuto n'amatungo batangaga amasubyo, ariyo miti y'amahumane yo gucubya ibyo byorezo by'indwara.
Mu Rwanda rwa kera habaga n'indi mihango yajyanaga n'ingoma, igakorwa n'abavubyi b'imvura, bakayikorera ahantu inkuba yabaga yakubise, bakahaterekerera, kugirango bahavane umwaku wayo, bakahagangahura.