Umuganura
Umuganura wa kera wajyanaga n'imihango isobetse rwose. Umuganura wagengwaga n'umutware w'Abatsobe bo kwa Mugarura, ari nawe waganuzaga Umwami.
Ibitenga bishya, icy'i Bwami n'icyo mu Batsobe, byaboshywe n'Abazigaba, byageraga i Huro kwa Mumbogo, ubwo ingoma zigasuka zikarara zivuga.
Ibitenga bakabyuzuza.
Abiru bo mu Bega b'i Huro biteguye gutwara igitenga baherekejwe n'abaja bo kwa Mumbogo. Umwiru wo mu Bega b'i Huro agatwara Isando n'Umwishywa, akajya imbere y'igitenga.
Igitenga kigahaguruka, Ingoma zikagiherekeza zigenda zivuga, zikarara ku mutware w'Abatsobe, zikahirirwa.
Ku gicamunsi ingoma zikaza zivuye Ibwami zivuga. Abatware b'umuganura bakajya imbere y'igitenga bitwaje Isando iriho Umwishywa.
Intarindwa zigaheka igitenga. Ingoma zikakigenda imbere ku mugendo. Kalinga, Umwami n'Umugabekazi n'Abakobwa bagasanganira igitenga.
Kalinga ikinjira mu nzu n'igitenga kikinjira ingoma zikavuga urwunge. Umwami na we akinjira bakajya kumuganuza.
Bakamwakirira Isando n'Umwishywa.
Umwami nawe akabyakirira Kalinga, akabiyambika mu ruhanga, umutware w'Abatsobe yafataga uburo akuye muri cya Gitenga akabuha abaja bakabusya bagakorera umutsima mu nkono ivuga yo kwa Busyete.
Umwami akaganuzwa n'Umutware w'Abatsobe imbere y'uw'i Huro n'uwo kwa Mujeni n'Umwega w'i Huro n'Umuzigaba wo kwa Mujeni.
Umwami yamaraga kuganura, Abega b' i Huro bagatera imbyino bagira bati :
U Bumbogo bwa Butambana Isuka n'Isando
Iwacu ni i Bumbogo bwa Butamba
i Buteta-bagore ,
i Butamba-bagabo
Iwabo wa Sebwitabure.
Abari aho bakabyina ndetse n'Umwami. Umwami akajya kwibikira, Ingoma zikamubikira, byagera mu museke Ingoma zikabambura, ibirori bigatangira, Igitenga kikabikwa kwa Cyilima.