1.1. Gukura Gicurasi
Ingoma z'Imihango zavugirizwaga guhanuza, gutsirika, guhosha ibyorezo cyangwa se kugangahura.
Umuhango wo "Gukura Gicurasi" Ukomoka ku rupfu rwa Ndahiro Cyamatare waguye mu Bugamba ho mu Kingogo azize amahari y'ingoma.
Ibikomangoma by' i Rwanda byasubiranyemo bimaze kugandira ingoma, ntawe ucyumvikana n'undi.
Nsibura-Nyebuga w'i Bunyabungo ahera kuri izo mvururu atera u Rwanda agambiriye guhorera se Murira-Muhoyo waguye mu gitero cyari cyagabwe na Mibambwe-Mutabazi sekuru wa Ndahiro Cyamatare.
Ubwo Nsibura w'umunyabungo yibasiraga Ndahiro wari mu Bugamba ho mu Kingogo. Ingamba zirarema.
Ndahiro akomerekera mu Mabega ya Gitarama mu mubande wiswe ku va ubwo "Irasaniro". Yambuka Kibirira avirirana umuvu w'amaraso.
Aza kugwa mu gico cy'ingabo za Nzira Umwami w' u Bugara wari watabaye Nsibura, zimutsinda i Rugarama hiswe i "Rubi rw' I Nyundo" byo kuhavuma.
Umugabekazi Nyirandahiro Nyirangabo n' abakobwa be barafatwa babicira ahantu haje kwitwa kuva ubwo "Mu miko y'Abakobwa" .
Ubwo Ingabe Rwoga iranyagwa.
Nsibura amara imyaka irenga icumi yidegembya mu Rwanda yigaruriye igihugu cyarahumanye, cyaratesetse.
Nsibura-Nyebuga yari Umwami w' i Bunyabungo akaba uwa Murira-Muhoyo.
Yari yaravukiye mu Bugesera aho nyina yaje amutwite azanyweho umunyago n'ingabo zo mu Bugesera, zari zaratabaye Mibambwe-Mutabazi mu gitero yari yaragabye i Bunyabungo, agamije guhorera nyina Nyiramibambwe abashi batwikiye mu nzu igihe abanyoro bateye u Rwanda inzu y' i Bwami igahungira i Rusozi h' i Bukavu.
Kugira ngo ahorere nyina Nyiramibambwe, Mutabazi amaze guhashya abanyoro, atera Murira-Muhoyo, atabawe na Nsoro II Sangano w'i Bugesera na Ntare I Rushatsi w'i Burundi. Murira-Muhoyo agwa ku rugamba.
Umugore we utwite ajyanwaho iminyago n'ingabo z' i Bugesera. Nibwo ahabyariye Nyebuga. Amaze gukura, abanyabungo baza kumwiba mu Bugesera baramwimika.
Ubwo rero atera u Rwanda rumaze kugendererwa n'amahari, anagambiriye guhorera se Murira-Muhoyo.
Ndahiro Cyamatare yatanze muri Gicurasi. Uko kwezi kwamubereye ukw'injyana-muntu, bituma mu Rwanda urwibutso rw'urwo rupfu rugira umuhango wiswe "Gukura Gicurasi" aribwo kwerera ukwezi gushya kwa Kamena cyangwa se kwirukana imiziro, mu bwiru bikitwa "Gusenda imisaka".
Iyo mihango isozwa n'umuhango w'umuganura. Kamena yaboneka ngo ikuye Gicurasi, ingoma zikavuga, abarongora bakarongora, imandwa zikabandwa.
Naho mu Gisibo cya Gicurasi, umwiru mukuru yagiraga ati: Umva rubanda Ingoma ziraziritse Ntawe umara urubanza Ntawivuga Ntawe uvuza impundu Nta ngoma yongera kuvuga keretse "Indamutsa"
Urupfu rwa Ndahiro Cyamatare rwabaye isoko y'imiziro mu mateka y'i Bwami.
Umugezi wa Kibirira uturuka mu misozi ya Gitarama na Rugarama, wagera i Gatumba ukiroha muri Nyabarongo ku mpamvu z'uko wanyoye amaraso y'Umwami, waciriweho iteka y'uko nta Mwami uzongera kwambuka uwo mugezi wa Kibirira, wabaye inkoramaraso ya Cyami.
Izina Ndahiro ryakuwe n'iryo shyano ry'urupfu rwapfakaje u Rwanda rukanyagwa n'Ingabe yarwo Rwoga, u Rwanda rukirenza imyaka isaga 10 muri ako kangaratete; rwaciriweho iteka ry'uko nta Mwami uzongera kwitwa iryo zina Ndahiro ry' ubwami.
Ikindi kandi ni uko mu ntekerezo z'Ubwiru, i bwami hari igisibo cya buri mwaka cyagenewe Ndahiro wa 2, icyo gisibo kikajyana mu bwiru n' "Inzira ya Gicurasi".