Umwiru wa Kalinga
Yari uwo mu Bakobwa bari bashinzwe kumenya Rwoga, aho Kalinga yimikiwe begurirwa Kalinga.
Umwiru wa Kalinga niwe wagengaga umutwe w'ingabo zeguriwe Kalinga witwaga "Abanyakalinga-ishyama".
Umwiru wa Nyamweru
Umwiru wa Nyamweru yari uwo mu Bakono, umurwa ukaba Nyamweru, umusozi w'u Bumbogo uteganye na Kigali y'u Bwanacyambwe.
Bimikwaga ingoma yitwa Nkurunziza. Bakurikiranaga ku mazina y'u Bwami ariyo:
Butare
Nkima
Cyabakanga
Abo Bami bagiraga indi ngoma, umurwa wayo ukaba Rubingo ho mu Buliza.
Amazina ya cyami akaba :
Sazi
Mugina
Muvunyi
Umwiru wa Nyamweru, niwe wari uhatse ibanga ry'isimburana ry'amoko ku Bagabekazi.
Umwiru wa Cyimugizi
Umwiru wa Cyimugizi yari umutware w'Abatandura, akaba umurinzi w'Ingabekazi "Cyimugizi". Yari n'umutware w'ingabo zishinzwe iyo ngoma. Ni nawe wari umurinzi w'Ingabekazi "Nangamadumbu "
Umwiru wo mu Batezi
Umutware wo mu Abatezi yari ashinzwe Ingabekazi "Icyumwe", akaba n'umugaba w'ingabo z'Abashiramujinya.
Umwiru-Mucuzi
Umwiru-mucuzi yari umutware w'Abenemuhinda bakomoka kuri Muhinda. Yari ashinzwe Inyundo z'Ingoma zari zikomeye mu mihango, zikaba ari nazo umwami yiseguraga.
Umwiru-Mushumba
Umwiru Mushumba yari uwo mu nzu y'Abakeka, yari umushumba mukuru w'ishyo ryitwa "Insanga".
Mu mirimo yari ashinzwe harimo:
Kwimika imfizi y'Ibwami no Gushing umuzi w'ifatizo (umuganda) ahazubakwa ingoro z'abami.
Umugaragu wa Kalinga
Umugaragu wa Kalinga yari umwiru wakomokaga mu Benenyamigezi. Kalinga yabanje kugira ikiraro cyayo kwa Nyamigezi, mbere yo kwimikwana Ruganzu Ndoli. Yamaze kwimikwa, uwo muhango ubera Abenenyamigezi Karande.
- Ingoma ngabe yari umutima w'igihugu n'isoko y'ubusugire n'ubusagambe bwacyo, ikaba n'ingenamibanire y'abami na rubanda.
- Indamutsa nayo yari inkeshamubano w'abami n'abaturage, ikaranga ishyaka ry'umurimo n'umutekano, igihugu kigatunga kigatunganirwa.
- Itara rimena urwijiji rw'ubuvumo rikabonesha. Mu Rwanda rwo hambere hahoze umuriro wahanganywe n'ingoma-nyiginya.
2. Imwe mu mihango y'Ibwami
Ingoma z'imihango ni ubwoko bw'Ingoma z'Imivugo, ariko zo zikaba zaravuzwaga mu miterekero yari igenewe gusetsa abazimu, kuko aribo rubanda bakeshaga gutunga no gutunganirwa. Zikaba zaravuzwaga n'Abiru b'Abanyamihango b'i Bwami.
Ni nabyo tugiye gutekerezaho ku mihango ya Gicurasi n'iy'umuganura, iy'amariba n'iy'igangahura.