1. Abiru b'imihango
Abiru bari abagaragu n'Abanyamabanga b'ingoma, bakaba abarinzi b'umuco n'umurage w'I bwami, bakaba abayobozi b'amateka y'u Rwanda, mbese bari nk'inkingi n'urumuri rw'Igihugu.
Ubundi kandi Abiru bari abantu batorewe kuvuza ingoma z'imivugo cyangwa se z'imihango. Uwo mwuga bakawakuranwaho bafata igihe, bikitwa "Kuzirika ukwezi".
Tugiye kwibanda ku Biru b'imihango y'ingoma kuko igitinyiro n'uruhare bari bafite mu mateka y'igihugu, byatumaga bayingayinga intera y'ubwami.
Mbere y'ingoma ya Yuhi VI Gahindiro, abiru bari bake cyane. Gahindiro niwe wategetse kongera umubare wabo uriyongera.
Ubwiru cyangwa se "Ibanga ry' ingoma" bwari mu bisigo byateganyaga imihango yagombaga gukorwa mu mico y'ingoma, mu mitegekere y'Igihugu no mu mubano wacyo n'amahanga, kugirango hatagira icyahungabanya ingoma.
Mbese Abiru b'imihango bari abantu b'icyubahiro, bakagira impugu bagenga n'Ingabe, kandi ubwiru bukaba uruhererekane mu muryango. Dore uko abo Biru bakurikiranaga mu cyubahiro.
Umwiru wo kwa Rutsobe
Abiru bo kwa Rutsobe babaga bafite amazina y'icyubahiro cy'u bwami. Dore uko bakurikiranaga:
Nyaruhungura
Nyunga
Birege
Rubango
Ingabe yabo yitwaga Rwamo, n'iyayo Kiruhura. Umurwa wabo ukaba wari Kinyambi mu Rukoma Perefegitura ya Gitarama (Ubu ni mu Karere ka Kamonyi) nabo bari bafite n'uburenganzira bwo gutanga abatabazi "Bamenaga amaraso yabo" kugirango u Rwanda rwigarurire amahanga.
Gakondo niyo yabazwaga :
Umuganura.
Abahinzi bawo nabo bakagira amazina y'ubwami;Dore uko bakurikiranaga ku mazina :
Nyamurasa
Musama
Mumbogo
Umurwa wabo wari Huro ho mu Busarasi aribwo bwaje nyuma kwitwa Ubumbogo .Ingabe yabo yari Karihejuru.
Umwiru-Mwimitsi
Yabaga ari uwo mu nzu y'Abatege, ingoma ye ikaba Busarure ikagira n'igisingizo cyayo : Ya ngangare ni ya ngoma yacu Ruyenzi Niyo Nyamurunga.
Aho baba ye! Yavutse mu Ndoha zihorana ishya ye Rubanda ikarigira!
Umwiru-mwimitsi yabaga ari umugaba w'Abaragutsi baragiraga Kiragutse n'uw'Abakaraza baragiraga Indamutsa.
Ingoro y'Umwiru-mwimitsi yari i Remera ya Kabagali, yamenyeshaga Kalinga mu itanga ry'Umwami.
Mukomangando watanze kuri Repubulika ya mbere, niwe wari warimitse Musinga, umwiru wa Kalinga.