1.1. Igitero cyo ku munsi w'inyana
Igitero cyo ku munsi w'Inyana cyabaye ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro, ahasaga mu mwaka wa 1746.
Uwo umwami yari afite uburyo bwihariye bwo gukoresha iminsi ye, maze imirimo ye akayigabanya mu minsi umunani ifite gahunda ntatezuka.
Buri munsi wagiraga umurimo wawo, umushakira ibindi akamutegereza
nimugoroba.
Iyo minsi yari iteye itya:
Umunsi wa mbere n'uwa kabiri : Wari uwo kuragura.Uwamushakaga atarahuguka, yagombaga kuba azi kuraguza inkoko,intama,inzuzi n'ibindi.
Ku wa gatatu no ku wa kane : Yirirwaga aca imanza.Uwamushakaga yirirwanaga na we ku karubanda yumva imanza cyangwa se nawe aburana.
Ku wa gatanu : Wari umunsi wo kurasa intego.Abamushakaga bazaga bitwaje imiheto,imyambi n'impiru ngo barase intego.
Ku wa gatandatu : Wari umunsi wo kwakira rubanda.Yirirwaga ku karubanda ariho bose bamusangaga
Ku wa karindwi : Wari umunsi wahariwe abagore be, akirirwana nabo ntawe umurogoya, usibye gusa uwo kumutekerera itabi.
Ku wa munani : Ni ku munsi w'inka. Yirirwaga areba i Nyarurembo abamushakaga bitwazaga inkono n'inkuyu.
Iyi gahunda yagendaga igaruka uko iminsi yagendaga ihita indi igataha.
Iki gitero cyo ku munsi w'inyana cyatewe ku munsi wa munani ,ari nayo mpamvu bakita igitero cyo ku munsi w'inyana ,kuko ariwo Gahindiro yari yarahariye kwita ku nka no kureba imitavu yavutse vuba .
Icyo gitero cyatewe na Sayinzoga waciye ku iteka ry'umwami.
Abandi banze ko yabatwara umuhigo, baramwikurikiza ariko umwami ntiyabona uburyo yabahana, ashaka kubahanisha imirwano, maze anyagisha ku bwende inyana z'inyambo ze agirango bazaze kuzitwara, bazikurikire imirwano ihere aho.
Inkuru mpamo y'uko icyo gitero cyagenze iboneka byimazeyo mu basiganuzi b'amateka y'u Rwada rw'ibyabaye ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro.
2. Imitwe y'Abiru :
Abiru bari abagaragu n'Abanyamabanga b'ingoma,bakaba abarinzi b'umuco n'umurage w'I bwami,bakaba abayobozi b'amateka y' u Rwanda,mbese bari nk'inkingi n'urumuri rw'Igihugu.
Ikindi kandi, Abiru bari Abagaragu b'imbata aribo bihambira kuri Shebuja ntibagire ahandi bajya.
Mu by'ukuri rero, Abiru bari Abagaragu b'Ingoma ,bakaba abanyamabanga n'abanyamihango b'I Bwami.
Imvugo y' "Abiru" tuyikomora mu Nkole aho bari bafite abo bitaga "Abayiru" bari abagaragu b'Ingoma .
Muri yo nce, Abayiru bari Abahutu nk'uko Abahima bari Abatutsi.
Abayiru ni bamwe mu baturage bo mu Nkole, b'I Bukoba, b'I Karagwe,b'I Buha n'I Bujinja .
Muri utwo turere twose turi I Burasirazuba bw' I Rwanda ,abatari Abahima babitaga Abayiru,aho niho hajemo ishyomoka ry'Urunyarwanda babita "Abiru".
Ingoma z'Imivugo nazo ba nyirukuzivuza bari Abiru,kuko batorerwaga kuko batorerwa kuba abagaragu mu bagaragu b'ibyegera by'Umwami ,bakamenya igihe cy'ibikiora n'ibambura ,bakamenya igihe aramukirizwa n'igihe arambagira igihugu, kandi ibyo bihe bikajyana n'umurishyo w'Ingoma.
Mu mwaka w'1967,ubwo Abiru bo mu Birambo ho mu Nyantango (Mu Karere ka Karongi ) batsindiraga kujya guhagararira u Rwaqnda I Montreal muri Canada mu Imurika ry'ibintu Mpuzamahanga ,bagize impungenge zo kugenda bitwa Abiru.
Muri ibyo bihe by'ivuka rya Repubulika y'u Rwanda yasimbuye Ingoma ya Cyami ,imvugo nk'iyo y' "Abiru" yari ikintu cy' umuziro .
Nibwo bigiriye inama yo kwiyita "Abakaraza" bahereye yuko bamwe muri bo bakomokaga mu ngabo z'Abakaraza bo mu Kabagali zitwaga Abakaraza.
Bjya muri Canada bitwa Abakaraza,bagarutse rubanda rukomeza kubita Abakaraza ,izina risingira rityo abavuza ingoma b'I Rwanda abo aribo bose,na n'ubu.
Reka noneho turebe uko imitwe yAbiru iteye mu Matorero yabo.
Imitwey'ingenzi yAbiru yari ukubiri :
Abiru b'ibanga ry'Ingoma: Bari abanyamabanga b'Ingoma, bakayinywera igihango. Abo ni nk'Abaragutsi bari Abashumba ba Kiragutse cyangwa se Abanyakalinga baragiraga Kalinga.
Abiru b'Ingoma z'Imivugo: Abiru b'Ingoma z'Imivugo bari Abashiramujinya (Abatoni b'ibyegera by' I Bwami ),bakazamo amatorero abiri :
Abaroro: Nibo bitwaga Abatimbo bakomokaga kuri Sebiroro Umutimbo wok u Mukingo ,bakaba abiru b'I Bwami bakabambura bakabikira.
Abakaraza: Bari umutwe w' ingabo zo mu Kabagali zikomoka kuri Nyabutege .Bari Abashimba b'Indamutsa, bakavamo Abiru b'I Bugabekakazi
Abaziritsi (Abafata-gihe b'I Bwami) bakabamo amatorero abiri :
Abasenda-misaka (ya Gicurasi) : Bari Abiru bakuraga Gicurasi,nabo batorwaga mu mutwe w'Abakaraza
Abanyamiganura (Ya Kamena) : Bari Abiru b' I Huro kwa Mumbogo .
Mu mihango y'Imiganura ya Kamena yakuraga igisibo cya Gicurasi bafashwaga n'Abanyagitenga b' I Ruli kwa Mujeni.
Abatambira (rubanda): Barimo amatorero abiri :
- Abahanika: Bari Abiru b'I Suti kwa Gisurere, batangaga ibyuhagiro by'inka n'imyaka, bagatanga n'amasubyo y'amahumane
- Abahinda: Bari Abiru b'abavubyi b' I Busigi kwa Nyamikenke bamururaga inkuba
- Ibiyora-nyundo (Abiru b' imihisi ) : Amatsinda yo ha mbere yarimo Imparamba za Nyirakigeli,Abiru ba Semunyana w' I Mwurire (Mvejuru ).
Mu matsina y'ab'ubu ng'ubu, hari Abiru ba Misiyoni n'Abiru ba Komini (Akarere).