1.1. 5.1. Inzira ya Rukungugu
Mu gihe cy'inzira ya Rukungugu, ni igihe hateye amapfa, igihugu cyose kikabura imvura, imyaka ikarumba.
Muri icyo gihe rero, hari imihango yakorwaga kugira ngo imvura yahagamye ibashe kugwa, iyo mihango yakorwaga muri ubu buryo :
Iyo inzira ya Rukungugu yateye ;
Aba ari amapfa
Akarumbya amasaka
Akurumbya imyaka yose
Bakaraguriza umurwa
Wa Mvejuru na Buhimba mo umwe
Uwerewe bakawutanga ho ibibanza
Hakubakwa na rubanda rwose.
Hamara kuzura
Umwami akahabyukuruka
N'imihango n'ingoma ze
Bagahamagara Umwenenyabirungu
Akaba yaragenjeje
Umwari w'umutaranza
Wo mu kigabiro kimwe
Cyo muri iyo mirwa yombi
Agahaguruka n'imirimo y ibyuma
Akabanza ingoma
Akayuzuza ikaza
Igatahira kwa Cyirima
Haba harerewe n'inka
Urwo ruhu akaba ari rwo bakana
Haba harerewe n'ikindi kiraguzwa
Bakazana imfizi
Yo mu Ndwanyi nzima
Itagiri igisare
Itagira ubusembwa
Maze bakayibikira
Bagatuma umutsobe
Mu Rutagara rwa Kigali
Akajya kwenda umutima wayo w'umukore
Bakazana igicuba
Bakazana amata y 'Inyubahiro
N'icyuhagiro cyuhagira umwami
Bakazana inzoga
Y'inturire n'iy'ubuki