1. Abanyamihango b'I Bwami
Imirimo yo ku rurembo yabaga ari myinshi, ari na yo bitaga "Imihango" mu mvugo y'ubwiru,ariko iy'ingenzi yajyanaga n'ubwiru, n'ubutegetsi, imanza, itabaro, imibanire y'abagaragu na ba Shebuja, ndetse hakaziramo n'ubucurabwenge.
Abo banyamihango, bakaba bari bashizwe imirimo n'imihango yose yakorerwaga I Bwami umunsi k'uwundi.
Abanyamirimo b'Ibwami bari aba ng'aba ukurikije uko barutanwa mu nzego:
- Umwami : Niwe wari umukuru w'igihugu w'ikirenga
- Umugabekazi : Yari nyina w'Umwami ,agategekana nawe ,bakanganya ububasha mu gufata ibyemezo biyobora igihugu
- Umwamikazi : N'ubwo umwami yagiraga abagore benshi, ariko havagamo umwe w'inkundwakazi akitirwa umugabo we agafata iryo zina. Ariko nta bubasha yagiraga mu ifatwa ry'ibyemezo biyobora igihugu ,kereka iyo umuhungu we yimaga ingoma,Nyamara nawe yari umwe mu banyacyubahiro b'I Bwami ,akubahirwa umugabo we .
- Abatware b'intebe : batwaraga intara z' igihugu
- Abatware b'Inyambo : Babaga bashinzwe kwita ku bworozi,cyane cyane inka z'inyambo
- Abatware b'ubutaka : Babaga bashinzwe imirimo yose ijyanye n'ubutaka ,nko gukata ibikingi,kwita ku burumbuke n'ibindi.
- Abatware b'ingabo : Bari bashinzwe ubusugire bw'igihugu
- Ibisonga : Byakoreshaga uburetwa n'amakoro ku misozi
- Abahamagazi : Bari abagaragu b'Ibisonga, bakayobora imirenge ku birongozi ,mu by'uburetwa .
- Abiru : Bari abanyamabanga n'abagaragu b'ingoma
- Abagaragu b'Umwami : baramushagara mw' irambagira ry' igihugu, bakagenda hamwe n' itara rya rubanda rw' umwami.
- Abamotsi : Bari bashinzwe itangazamakuru ry'I bwami,no kumenyesha rubanda gahunda z'ubuyobozi
- Abatahira : Bari .abagaragu b'abatware b'inyambo, bashinzwe kwita ku myororokere y'amashyo aya n'aya.
- Abarenzamase : Bari abagaragu b'Abatahira ,bashinzwe kwahirira inka no kuzikukira
- Abagendanyi : basasaga ibirago n' ibyahi mu ngando z'Umwami
- Abagaba b'Ingabo :bagengaga imitwe y'ingerero bakagaba ibitero
- Abavuzi b'amacumu : Bari bashinzwe itangazamakuru ry'ibyabereye ku
rugamba
- Abanyenzoga : Babaga bashinzwe inzoga z'I bwami umunsi ku wundi
- Abanyamuheto : bacaga isaso
- Intore : zahamirizaga mu matorero zigatoranywamo n'ingabo z'ingerero
- Intasi:zagenzuraga imiterere y'ibyaro n'iy'ibitero by'ayo
mahanga
- Intarindwa : bari abahetsi b'abamikazi
- Intumwa : zoherezwaga mu butumwa bw'amoko yose
- Izimukwiye : bari abatwakazi babyiniraga Umwami
- Imparamba : zateraga amasuka baterekereye kwa Nyirakigeli
- Abatora : bubakaga inzu z' ingando z'Umwami
- Abakannyi : bararaga izamu
- Abadaraza : babohaga ibisenge by'ingoro y'umwami
- Abanyakambere : bamenyaga iby' amata ,isuku yo mu nzu, n'ibindi byose
bijyanye n'uruhimbi
- Abarigisi : bakamenya ibyo mu Kagondo
- Abanyabyuma : bacurishaga n'izindi ntwaro bakamenya amagaza y' I
bwami
- Abanyabigagara : babuganizaga amata mu bisabo bagacunda bakavuruga
- Banyirumugezi : basukuraga amariba y' I bwami
- Abakutsi : Bayoraga ivu n'imyanda
- Abanyansika : Babohaga insika z'amazu y' I Bwami
- Abadogoro : bari abakecuru bakuburaga ku karubanda bagahabwa amacunda
- Urubinda-mahwa : bari abakobwa b' inshizi z' isoni bakarema "Urukatsa"
- Abajarajazi : bamenyaga umurimo w'urubumbiro bakawuhembera
- Abanyamuheno : bari abashumba b'inguge y'I bwami yakoreshwaga mu mihango yo kwimika umwami mushya
- Abacurabwenge : bari abanyantekerezo n'amateka y'Igihugu
- Abasizi : bahimbaga ibisigo bisingiza ingoma,bakitwa Intiti zitekererza ingoma
- Abakongori : bararaguraga bagahanurira Ingoma
- Abanyamuganura : baganuzaga umwami
- Abavubyi : bakavuba imvura
- Abahoryo : bakavuma ibyonnyi
- Abahennyi : bakavuma ababisha
- Abanyamasubyo : bagahamura imiti y'amahumane
- Abahaditsi : Bavuraga inka
- Abaziritsi : bakavuza ingoma z' I bwami ukwezi kose ,bakuranwa ku bihe
- Uwazirikishaga : akaba umutware w'abo Biru b'abaziritsi b'Ukwezi
- Uwakiraga imirishyo : ku ngoma ya Musinga akaba Rwiyama rwa Senyamisage akayakirira ku nteko y'ishimiro ry'imirishyo i Gaseke kwa Cyilima.
Ibyo bikagenda gutyo kuri iyo gahunda.