1.1.1. Abami b'ibitekerezo
Abami b'ibitekerezo ni abami bazwi neza igihe bategekeye n'ibyabaye ku ngoma zabo. Batangirira kuri Ruganzu Bwimba, bagaherukira kuri Kigeli Ndahindurwa, ikimenyetso cyabo kikaba kwa kundi muzi babisikana batya:
Cyilima - Kigeli - Mibambwe -Yuhi- Mutara -Kigeli - Mibambwe - Yuhi - Cyilima - Kigeli - Mibambwe - Yuhi - Cyilima - Kigeli bityo bityo.
Dore itonde ry'Abami b'ibitekerezo n'Abagabekazi babo:
- Ruganzu Bwimba + Nyiraruganzu
- Cyirima Rugwe + Nyiracyirima Nyakiyaga
- Kigeri Mukobanya + Nyirakigeri Nyankuge
- Mibambwe-Mutabazi Sekarongoro + Nyiramibambwe Nyabadaha
- Yuhi Gahima + Nyirayuhi Matama
- Ndahiro Cyamatare + Nyirandahiro Nyirangabo
- Ruganzu Ndoli + Nyiraruganzu Nyirarumaga
- Mutara Semugeshi + Nyiramavugo Nyirakabogo
- Kigeli Nyamuheshera + Nyirakigeri Ncenderi
- Mibambwe-Mutabazi Gisanura + Nyiramibambwe Nyabuhoro
- Yuhi Mazimpaka + Nyirayuhi Nyamarembo
- Karemera Rwaka + Nyirakaremera Rukoni
- Cyirima Rujugira + Nyiracyirima Kirongoro
- Kigeli Ndabarasa + Nyirakigeri Rwesero
- Mibambwe Sentabyo + Nyiramibambwe Nyiratamba
- Yuhi Gahindiro + Nyirayuhi Nyiratunga
- Mutara Rwogera + Nyiramavugo Nyiramongi
- Kigeli Rwabugili + Nyirakigeli Murorunkwere
- Mibambwe Rutarindwa + Nyiramibwambwe Kanjogera
- Yuhi Musinga + Nyirayuhi Kanjogera
- Mutara Rudahigwa + Nyiramavugo Kankazi
- Kigeli Ndahindurwa + Nyirakigeri Mukashema.
Murebye mu mateka nyakuri y'u Rwanda, muzasanga avuga ko Umugabekazi nyina wa Ruganzu Ndoli ari Nyiraruganzu Nyabacuzi.
Uwo koko yari nyina wamubyaye mu nda (ku by'umubiri). Ariko tuzi ko Ndoli yimye nyina yarapfuye: yaguye muri ya ntambara y'Abashi, ha handi Mu Miko y'Abakobwa, ajyana n'abandi Bamikazi, n'abagore n'abakobwa bose bari kumwe.
Kubera rero ko Nyabacuzi atiyimye ingoma, ntitwavuga ko ari we Mugabekazi wa Ruganzu Ndoli.
Iyo Umwami yimaga atagifite nyina, bamushakiraga undi mugore w'iwabo wa nyina, kuko nyine ari uwo muryango wabaga uramukiwe ingoma, akaba ari we umubera umubyeyi, akaba Umugabekazi w'Urwanda.
Ibisekuruza by'uwo Mugabekazi rero byabaga ari bimwe n'iby'uwabyaye Umwami mu nda.
Icyakora Ruganzu bavuga ko ari we wihitiyemo nyina, kandi atari no mu bwoko buramukiwe, kuko yari Umusingakazi, kandi icyo gihe ingoma yari iy'Abakono.
Yihitiramo Nyirarumaga, umukobwa w'Abasinga, kandi bari baraciwe ku ngoma na Ruganzu wa mbere, Bwimba, kubera ubugome bari bagize kuri iyo ngoma.
Ruganzu Ndoli ibyo ntiyabikurikiza, ahitamo uwo Musingakazi Nyirarumaga, kubera akamaro yari yamugiriye, amuhisha abanzi, akanamucisha muri wa Mwobo w'Inyaga, akazatunguka i Rwanda.
Ibyo tuzabivuga mu magambo arambuye nitugera ku gitekerezo cya Ruganzu Ndoli. Ngiyo imhavu umuntu atashyiraho iryo zina rya Nyabacuzi.
Nyamara ntitwahita tubyemeza, kuko hari icyo tutazi: ese iyo Umwami yimanaga n'umugore utari nyina, bamwtiriraga uwo agiriye mu cyimbo, izina rye bwite akarireka, mbese n'ubwoko? Nihagira ubiturusha yazatubwira.
Ibyo ari byo byose, uwo Mugabekazi yagize akamaro cyane, aba Umubyeyi w'Urwanda, aba n'Umwigisa mukuru warwo.
Mu nkuru ye (reba mu gitekerezo cya Ruganzu), tuzakoresha izina rye, kuko ari ko bivugwa nyine.
Nihagira utubwira ko mu Masekuruza izina rigomba kuvugwa ari Nyabacuzi, tuzabihindura.
Ikindi twahindura ku byo guha Abami inomero, nka Kigeri Mukobanya akamwita Kigeri II, Yuhi Musinga akaba Yuhi IV, bityo bityo.
Ibi rero ntibiri mu byo Abacurabwenge bamubwiye, ntiyanabyanditse mu Masekuruza y'Abami.
Ni we wabyishyiriyeho, abona ko bifite akamaro mu gutandukanya Abami bitiranwa.
Ariko ubanza atari ngombwa, kuko buri mwami aba afite izina rye bwite, bita izina ry'ubututsi, rimutandukanya n'abandi bami basangiye iry'ubwami.