1.1.1.1. Yuhi Musindi (1157-1180) :
Umwami wakirikiye Kanyarwanda ku itonde ry'abami b'umushumi yitwa Yuhi Musindi akaba yaranitwaga "Yuhi ry'i Gara".
Aka gace ka Gara rero ngo bishoboka ko baba barashakaga kuvuga Ngara ya Rubungo yari iherereye mu karere ka Bwanacyambwe nk'uko ubushakashatsi bubigaragaza.
Uyu mwami ni we mukurambere w'ubwoko bw'Abasindi ari na ho ubu bwoko bukomora iryo zina nk'uko benshi mu buzukuru ba Gihanga bagiye batanga amazina y'ubwoko bubakomokaho.
1.1.1.2. Ndahiro Ruyange (1180-1213) :
Uyu mwami we nta cyo amateka amuvugaho cyane cyerekeye ubutegetsi bwe kuko yamenyekaniye ku muhungu we Ndoba wamusimbuye ku ngoma, dore ko bakunze no kumwita Ndoba ya Ndahiro.
Si uyu mwana wenyine Ndahiro yaba yarabyaye kuko amateka avuga ko yanabyaye undi mwana witwa Kingali akaba ngo ari we sekuruza wa Gitandura uvugwa ku gihe cyu'ingoma ya Ruganzu I Bwimba.
Gusa Gitandura wo ngoma ya Ruganzu Bwimba ntakwiriye kwitiranwa na Gitandura ukomokwaho n'abitwa Abatandura bari bashinzwe imihango y'ingoma yitwaga Cyimumugizi kuko ngo Gitandura sekuruza ari we warokoye iyi ngoma mu gihe cy'urupfu rwa Ndahiro Cyamatare.
1.1.1.3. Ndoba (1213-1246) :
Umwami wa gatanu ku itonde ry'abami b'umushumi ni uyu twari dukomojeho witwa Ndoba, izina mu Kinyarwanda gisanzwe ngo ryaba rituruka ku nshinga "Kuroba".
Ndoba ngo azwiho kuba yarabyaye abana benshi kandi ababakomokaho bakaba nabo baritiriwe imiryango yaje kubakomokaho nyuma nk'uwitwa "Mukobwa" ukomokwaho n'ubwoko bita Abakobwa :
Muturagara ukomokwaho n'abitwa Abaturagara,
Mugunga ukomokwaho n'Abagunga,
Munyiga ukomokwaho n'Abenemunyiga,
Mupfumu ukomokwaho n'Abenemupfumu,
Cyambwe ukomokwaho n'Abenecyambwe n'abandi.
Ayo yose akaba ari amoko y'inzu afite inkomoko ku muryango mugari w'Abanyiginya.
Imyinshi muri iyi miryango igenda igaragara mu mihango y'ubwiru itandukanye nk'uw'Abakobwa bakomokamo uwitwa Cyenge wigeze gutegeka mu nzibacyuho ubwo Ruganzu bwimba yatangaga ndetse kuva ubwo uyu muryango ukagabirwa kuyobora intebe y'Abiru.
1.1.1.4. Samembe (1246-1279) :
Izina rya Samembe ntirigaragaza neza igisobanuro ndetse nta n'icyoamateka amuvugaho cyane. Icyakora, nawe afite imiryango mu Rwanda bivugwa ko imukomokaho ku buryo umuntu yakwemeza ko yaba yarabayeho.
1.1.1.5. Nsoro Samukondo (1279-1312) :
Nsoro Samukondo izina rye bwite ni "Muhigi" naho Samukondo akaba yararyiyise nyuma nk'igisingizo cy'intwari yo ku rugamba.
Ibi kandi nta gitangaje kuko Atari we wenyine ugaragaraho kwiyita izina ritandukanye n'irye bwite kuko urugero nka Mutara Semugeshi nawe yari yarafashe izina rya Muyenzi.
Ku ngoma y'uyu Nsoro Muhigi Samukondo nibwo umuitsobe witwa Rwambali yatabariye igihugu bucengeri ubwo barwanaga n'Abanyandorwa.
Ngayo amateka nyir'izina y'abami b'umushumi, uhereye kuri sekuruza wa bo Gihanga I Ngomijana whanze ingoma nyiginya, yariifite umurwa mukuru i Gasabo.