Gihanga yarongoye Abagore benshi :
Ikindi amateka garagaza, avuga ko Gihanga yagiye abyara abana batandukanye badahuje ba nyina kuko nawe yari afite abagore benshi nk'uko byari bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda rwo ha mbere.
Umugore wa mbere wa Gihanga ari uwitwa Nyamususa akaba umukobwa wa Jeni uturuka mu bwoko bw'Abarenge akaba yarabyaranye n'uyu mugore Kanyarwanda Gahima (Wamusimbuye ku Ngoma),
Kanyandorwa Sabugabo se wa Mushambo ukomokwaho n'ubwoko bw' Abashambo (Wabaye Umwami wo mu Ndorwa),
Ndetse n'uwitwa Kanyabugesera Mugondo se wa Muhondogo sekuruza w'ubwoko Abahondogo (Bategetse u Bugesera ),
Ndetse na Nyirarucyaba umukuramberekazi w'ubwoko bw'Abacyaba (Bategekaga Ingoma y'u Bugara).
Gihanga yarongoye kandi Nyangobero ukomoka mu Bunyabungo (Intara ya Kivu y'Amajyepfo) barabyarana Kanyabungo Ngabo waje gutegeka mu Bunyabungo ndetse arongora na Nyirampirangwe babyarana Gashubi se wa Gashingo ukomokwaho n'abitwa Abashingo ndetse ngo babyarana n'undi mwana witwa Gafomo.
Gihanga yari afite undi mugore w'inshoreke witwaga Nyirarutsobe babyarana Rutsobe umukurambere w'abo mu bwoko bw'Abatsobe.
Kanyarwanda Gahima (1124-1157) :
Izina Kanyarwanda nk'uko tubyumva, ni izina rivuga nyir'u Rwanda gusa n'ubwo abantu batandukanye bibwira ko izina u Rwanda ari iry'iki gihugu gusa, si ko bimeze nk'uko amateka abivuga.
Izina u Rwanda usanga ryitwa n'uduce tumwe na tumwe two mu Rwanda ndetse no mu bihugu bihana imbibe na rwo, kuko ngo rimwe na rimwe iri zina ryanahabwaga tumwe mu turere u Rwanda rwabaga rumaze kwigarurira mu gihe cyarwo cyo kwanda (kwaguka).
Ingero zitandukanye nko muri Uganda ahitwa Busoga mu majyaruguru y'ikiyaga cya Vigitoriya (Victoria) ndetse n'agace ko hafi yo ku nkiko z'u Rwanda na Uganda bita "u Rwanda rwa Gashara".
Uretse no hanze y'inkiko z'u Rwanda, no mu gihugu imbere naho hari uturere dutandukanye dufite iryo zina, nko mu Mutara aho bitaga mu Mubali hitwaga u Rwanda rwa Binaga ari naho haherereye rwa rutare rw'Ikinani tujya dusoma mu mateka ngo ibimanuka byamanukiyeho bwa mbere.
Izina u Rwanda turisanga kandi mu bice bya Gasabo ya Gikomero ahari agasozi bitaga mu Rwanda rwa Ndanyoye, aho I Gasabo akaba ariho hari umurwa mukuru w'ubwami ari nayo mpamvu baheragaho bavuga ko ari u Rwanda rwa Gasabo ndetse bakongeraho ngo rugari rwa Gasabo.
Si aho gusa kuko n'ubwo umwami Mibambwe Mutabazi yigaruriraga I Nduga ako gace na ko ngo bahise bakita u Rwanda rwa Kamonyi bishatse kuvuga ko byari byari uburyo bwo kwerekana ko aho hantu habaye ahabo rwose, habaye mu Rwanda.
Muri aya mazina yose rero bikaba byumvikana ko habaga harimo umushinga wo kwagura igihugu nk'uko izina u Rwanda ubwarwo ribivuga kuko inshinga kwanda byavugaga kwaguka mu runyakirima (amagambo atagikoreshwa mu Kinyarwanda gikoreshwa ubu).
Kanyarwanda Gahima rero waje usimbuye se ku ngoma akaba ngo ariyo mpamvu yahawe ririya zina rya Kanyarwanda kubera inshingano yari asigiwe na se Gihanga zo gukomeza kwagura ubutaka bw'u Rwanda yari arazwe.