Amateka y'u Rwanda 21 :

1.4. Imitorerwe y'Abagabekazi

Amatwara y'ingoma-ngabe aboneka mu bwiru, yavugaga ko iyo umwami yimaga, yimanaga na nyina, umwami akaba Umugabe w'igihugu, undi akaba Umugabekazi wacyo.

Umugabekazi yanganyaga ububasha n'umwami.

Ibyemezo byose biyobora igihugu babifatiraga hamwe. Ariko na none, n'ubwo amahame ya Cyami yavugaga ko abagore bose ari ab'umwami, ntibisobanura ko umugore w'umwami wese yashoboraga kuba umugabekazi.

Umwami yagiraga umwamikazi umwe abandi bakaba inshoreke.

Bityo rero, umwamikazi yagiraga aho akomoka akaba ari na we uzaba umugabekazi, agategekana n'umuhungu we igihe umwami yabaga yatanze.

Amateka agaragaza ko kuva Gihanga yahanga ingoma nyiginya y'I Gasabo, aha ndavuga ahasaga mu w'1090 kugeza mu w'1124, abamikazi ari nabo bavagamo abagabekazi, bagiraga imiryango n'ubwoko bakomokamo.

Umuryango bakomokagamo witwaga IBIBANDA. Ibibanda bwari ubwoko bubyara Abagabekazi. Ibibanda biba bine: Abega, Abaha, Abakono n'Abasangwabutaka ari bo Basinga.

Ku ngoma ya RUGANZU I BWIMBA ahasaga 1312 kugeza mu w'1345, niho habayeho ibimanuka.

Inzu zose z'abasangwabutaka (abazigaba n'abasinga bose) bacibwa ku ngoma kubera ubugome bagize kuri iyo ngoma, maze ntibongera kuvamo abagabekazi.

Icyo gihe Abaha nabo babigenderamo nabo barirukanwa ingoma y'ubugabekazi isigarana Abega n'Abakono bonyine.

Kuva icyo gihe Abega bakica bagakiza kubera ko ahanini ari bo bari igishyitsi gisengasiye ingoma nyiginya kuko usibye umwami wavaga mu Banyiginya, indi mirimo yose ikomeye yagengwaga n'Abega bitewe no kugiramo umugabekazi, warwanaga ishyaka ryo kuzamura bene wabo bityo bagashyigikira ingoma y'umuhungu wabo.

Iyo umwami yimaga ingoma nyina atakiriho ngo amubere umugabekazi, ubwiru bwavugaga ko bamushakira umugore umwe muri bene wabo na nyina akamubera umugabekazi.

Icyo gihe bagombaga guhera mu rugo rw'I Bwami bakareba niba mu bagore b'umwami nta wundi ukomokamo bafitanye isano na nyina.

Iyo bamubonagamo ni we bagiraga umugabekazi.

Nyuma y'aho gato ngoma ya Ruganzu I Ndoli ahasaga mu w'1510, niho yahinduye gahunda y'ubwiru ho gatoya, ashaka umugabekazi wo mu Basinga, kuko nyina NYABACUZI yari yarapfuye.

Impamvu yabiteye bavuga ko ari we wihitiyemo nyina kandi Atari no mu bwoko buramukiwe, kuko yari umusingakazi, kandi icyo gihe ingoma yari iy'Abakono.

Yihitiyemo NYIRARUMAGA umukobwa w'Abasinga, kandi bari baraciwe ku ngoma na Ruganzu I Bwimba.

Ruganzu Ndoli ibyo ntiyabikurikije, yahisemo uwo Musingakazi Nyirarumaga kubera akamaro yari yaramugiriye amuhisha abanzi, akanamucisha muri wa mwobo w'inyaga akazatunguka I Rwanda.

Icyo gihe yafashe izina ry'Ubugabekazi rya Nyirarumaga Nyiraruganzu.

Ibyo ari byo byose, uwo mugabekazi yagize akamaro cyane, aba umubyeyi w'u Rwanda, aba n'umwigisa mukuru warwo.

Tukaba twababwira ko Nyirarumaga ari we watangije inganzo y'Ubusizi mu Rwanda rwacu, atangira ahanga Ibisigo bigufi bitaga IBINYETO.

Nyuma y'aho haziraho "Ibisigo by'impakanizi, iby'Ibyanzu, n'iby'Ikobyo".

Abahangaga ibinyeto babitaga "ABENGE" aho ibisigo nyabami biziye, batangira kubita "ABASIZI".

Nyirarumaga ni we wabaye uwa nyuma ukomoka mu Basinga kuva kuri Ruganzu Ndoli, Abasinga ntibongeye gusubira ku ngoma, basimbujwe Abega.


Urundi rutonde
Intambara yo ku Rucuncu :
Intambara ya mbere y'isi :
Intambara ya kabiri y'isi :
Amateka y'u Rwanda 01 :
Amateka y'u Rwanda 02 :
Amateka y'u Rwanda 03 :
Amateka y'u Rwanda 04 :
Amateka y'u Rwanda 05 :
Amateka y'u Rwanda 06 :
Amateka y'u Rwanda 07 :
Amateka y'u Rwanda 08 :
Amateka y'u Rwanda 09 :
Amateka y'u Rwanda 10 :
Amateka y'u Rwanda 11 :
Amateka y'u Rwanda 12 :
Amateka y'u Rwanda 13 :
Amateka y'u Rwanda 14 :
Amateka y'u Rwanda 15 :
Amateka y'u Rwanda 16 :
Amateka y'u Rwanda 17 :
Amateka y'u Rwanda 18 :
Amateka y'u Rwanda 19 :
Amateka y'u Rwanda 20 :
Amateka y'u Rwanda 21 :
Amateka y'u Rwanda 22 :
Amateka y'u Rwanda 23 :
Amateka y'u Rwanda 24 :
Amateka y'u Rwanda 25 :
Amateka y'u Rwanda 26 :
Amateka y'u Rwanda 27 :
Amateka y'u Rwanda 28 :
Amateka y'u Rwanda 29 :
Amateka y'u Rwanda 30 :
Amateka y'u Rwanda 31 :
Amateka y'u Rwanda 32 :
Amateka y'u Rwanda 33 :
Amateka y'u Rwanda 34 :
Amateka y'u Rwanda 35 :
Amateka y'u Rwanda 36 :
Amateka y'u Rwanda 37 :
Amateka y'u Rwanda 38 :
Amateka y'u Rwanda 39 :
Amateka y'u Rwanda 40 :
Amateka y'u Rwanda 41 :
Amateka y'u Rwanda 42 :
Amateka y'u Rwanda 43 :
Amateka y'u Rwanda 44 :
Amateka y'u Rwanda 45 :
Amateka y'u Rwanda 46 :
Amateka y'u Rwanda 47 :
Amateka y'u Rwanda 48 :
Amateka y'u Rwanda 49 :
Amateka y'u Rwanda 50 :
Amateka y'u Rwanda 51 :
Amateka y'u Rwanda 52 :
Amateka y'u Rwanda 53 :
Amateka y'u Rwanda 54 :
Amateka y'u Rwanda 55 :
Amateka y'u Rwanda 56 :
Amateka y'u Rwanda 57 :
Amateka y'u Rwanda 58 :
Amateka y'u Rwanda 59 :
Amateka y'u Rwanda 60 :
Amateka y'u Rwanda 61 :
Amateka y'u Rwanda 62 :
Amateka y'u Rwanda 63 :
Amateka y'u Rwanda 64 :
Amateka y'u Rwanda 65 :
Amateka y'u Rwanda 66 :
Amateka y'u Rwanda 67 :
Amateka y'u Rwanda 68 :
Amateka y'u Rwanda 69 :
Amateka y'u Rwanda 70 :
Amateka y'u Rwanda 71 :