Mu gushyiraho amazina y'abami n'uko azajya akurikirana, hari amazina yagiye akurwaho bitewe n'ibikoprwa byakozwe ku ngoma zabo, cyangwa se kuba nta gikorwa kizwi uwo mwami yakoreye igihugu. Urugero ni urwa Ruganzu Ndoli wakoze ibikorwa byinshi by'indengakamere ndetse bakagira n'ibindi bamwitirira, ariko kuba nta mwana we n'umwe yabiraze ndetse nta n'umwami n'umwe mu bamukurikiye wigeze ukora nka we, byatumye izina rye rikurwa mu mazina y'abami b'u Rwanda.
Ni n'aho bakurije bamwita "Igicucu Ruganzu".
Ikindi ba Ruganzu bombi (Ruganzu I Bwimba na Ruganzu I Ndoli) bazize, ni uko batatanze ingoma nka ba Sekuruza ahubwo bishwe n'abanzi b'u Rwanda.
Ruganzu Bwimba yaguye mu gitero yagabye mu Gisaka naho Ruganzu Ndoli yicwa n'Umuhinza Bitibibisi amurashe umwamibi yicaye mu bushorishori bw'igiti ubwo yarimo kurambagira igihugu cye avuye mu Budaha, maze ingabo ze zitwaga Ibisumizi nazo zigasubiranamo zikarasana nazo zikaza kuzima.
Izina rya NDAHIRO naryo ryakuwe mu mihango y'Ubwiru-bwimitsi, bitewe n'uko ku ngoma ye ariho mu mateka yarwo rwagirijwe n'amahanga by'akaburarugero.
Ku ngoma ya Ndahiro I Cyamatare, ubwo u Rwanda rwibasirwaga n'igitero cya Nsibura Nyebunga umwami w'I Bunyabungo, wahereye ku mage u Rwanda rwari rurimo y'Ibikomangoma byo kwa Yuhi Gahima byarimo kurwanira ingoma, nibwo yivuganye Ndahiro Cyamatare maze anyaga ingabe yarwo Rwoga.
Iryo zina Ndahiro ryakuwe mu mazina y'ubwami kubera iryo shyano ry'urupfu rwapfakaje u Rwanda rukanyagwa ingabe yarwo Rwoga, rukirenza imyaka isaga 11 muri ako kangaratete.
Haciwe iteka ko nta mwami uzongera kwitwa iryo zina rya Ndahiro kubera ko Abanyabungo bamunyaze ingoma ngabe Rwoga, ikazimira burundu.
Aha akaba ariho havuye umuhango tubona mu bwiru witwa "Gukura Gicuras"
Izina rya NSORO naryo ryakuwe mu mihango y'Ubwiru-bwimitsi, kuko ryabonekaga mu mazina y'Abami b'u Bugesera, kandi icyo gihe bwaraziranaga urunuka n'u Rwanda.
Ikindi Semugeshi yakoze, ni uko yashyizeho gahunda nyayo igena ubwiru, ashyiraho gahunda y'Abiru b'Imihango, ashyiraho n'imitwe y'Abiru n'inshingano zabo.
Ni na we waciye iteka ry'uko Umwiru-mwimitsi agomba kuzajya ava mu biru b'Abatege, naho Abiru bo kwa Rutsobe (ari we nkomoko y'Abatsobe) bakagira inshingano yo gutanga abatabazi batabariraga igihugu, bakaba ari nabo bashingwa iby'umuganura.
Umwami yagiraga ububasha bw'ikirenga mu gihugu cye. Muri make, ubuzima bw'abaturage b'igihugu cyose bwabaga buri mu maboko ye.
Ikintu cyose cyabaga ari icy'umwami.
Inka, ubutaka, abagore, abana n'ibindi byose byabaga ari iby'umwami.