Ayo mazina yasobanuraga gutya dukurikije amatwara yayo n'uko akurikirana : - Turebye uko Semugeshi yagiye ayakurikiranya, habanzaga MUTARA aribyo bivuga "UMWAMI W'INKA".
Umwami wabaga wimye iryo zina ari ryo rigezweho, yagombaga kwita ku bworozi, cyane cyane kunka z'inyambo dore ko arizo zari zigize ubukungu bw'igihugu mu gihe cyo hambere.
Iryo zina Mutara yarisimburanwagaho na CYILIMA, ariko bose intego n'amatwara byabo ari bimwe. Uwo mwami iyo yaterwaga yaritabaraga, ariko we ntiyateraga.
- Izina ry'ubwami ryakurikiragaho ni irya KIGELI. Bikaba bivuga "UMWAMI W'INKOTANYI".
Iyo iryo zina ryabaga rigezweho, amatwara y'uwo mwami kuva yimye ingoma kugeza atanze, yari ayo kugaba ibitero byo kwagura igihugu no kwihimura ku bami babaga barihaye gusuzugura u Rwanda.
Aha nk'uko bigaragara mu mateka, ba Kigeli nib o bami baguye u Rwanda cyane, urugero ni Kigeli IV Rwabugili wahigitse amahanga kakahava.
- Izina rya gatatu ryari irya MIBAMBWE. Rikaba rivuga "UMWAMI W'UBURUMBUKE". Izina ry'uwo mwami iyo ryabaga rigezweho yagombaga kwita ku burumbuke bw'abantu, imyaka n'amatungo cyane cyane inka z'inyambo, kuko arizo zari ubukungu bw'igihugu n'ikimenyetso ndangamurage w'Ingoma-Nyiginya maze igihugu kigahorana ubukungu butajegajega.
Abaturage barindwaga indwara z'ibyorezo n'iz'ibiza zazengerezaga amatungo.
Uwo mwami na we yagabaga ibitero ariko bitari byinshi. Ibitero bye byari ibyo kunyaga inka zo mu yandi mahanga mu rwego rwo kongera iziri mu Rwanda, no kunyaga abagore n'abana mu rwego rwo kugwiza umubare w'abaturage, dore ko ari bo bari ishingiro ry'uburumbuke nyabwo n'amaboko y'igihugu.
Yanagabaga ibitero byo kugaruza inka zabaga zanyazwe n'andi mahanga.
Ibitero byo kwagura igihugu yabihariraga Kigeli.
- Izina rya kane ni irya YUHI risobanura "UMWAMI W'UMURIRO". Impamvu yitwaga umwami w'umuriro ni uko ku ngoma ye yagombaga kurinda ubusugire bw'igihugu n'ubumwe bw'abenegihugu, nk'uko byari mu ntego ya Gihanga washyizeho uwo muriro yabigenaga.
Yari umwami w'intagondwa ku buryo ntawabasha kuvogera igihugu cyangwa se abaturage bacyo.
Yuhi yari umwami wagombaga kubungabunga umuco w'igihugu kuburyo urushaho gusakara muri bene wo hirindwa indi mico y'amahanga yavogera umuco w'I Rwanda.
Urugero rwa hafi ni urwa Yuhi IV Musinga wanze kubatizwa ngo yitwe izina ry'abazungu nk'abandi bose.
Icyo gihe yanze kwitwa izina rya bamwe bita Abatagatifu, avuga ko atakwitwa amazina y'abazimu b'abazungu kandi hari ab'i Rwanda bazwi ko hari icyo bamariye igihugu, atanga urugero rwa se Rwabugili.
Uyu, kwemera kwe Ubukirisitu byaragoranye cyane kuko yavugaga ko Imana azi ari Imana y'i Rwanda naho iy'abazungu atayizi dore ko yaje ari gatanya.
Icyo twabibutsa ni uko kubera ibyo byatumye ku wa 5/1/1931 abazungu bamuca ku ngoma, bamucira i Kamembe, nyuma akaza gucirwa i Moba ari naho yaguye mu w'1944.
Yuhi kandi yabaga ari umwami w'amahoro, ku buryo ku ngoma ye nta bitero yagombaga kugaba ahubwo yagombaga kwita ku baturage be no kubungabunga ubusugire n'ubumwe bwabo.
Muri ba Yuhi, uwitwaga YUHI IV GAHINDIRO wabayeho ahasaga mu w'1746 niwe wabaye icyamamare abitewe no kuba yarabaye umwami w'umunyamahoro kugeza aho ku ngoma ye, nta muntu yigeze yica! Yari ingoma yuje ituze, umutekano n'ubugiraneza bwinshi.