1.1. Imyimikire y'Abami
Nk'uko amateka abigaragaza, abami bose b'u Rwanda bakomokaga mu muryango umwe wo mu bwoko bw'Abanyiginya.
Iyo miterere y'inkomoko y'abami ikavuga ko Umwami iyo yabaga yatanze yagombaga gusimburwa n'Umuhungu we, bityo bityo kugeza ku ndunduro.
Ikindi kandi ni uko mu mihango y'Abiru-bimitsi havugwaga ko: Umwana wagombaga gusimbura Se ku ngoma yagombaga kuba yaravukanye imbuto.
Ibyo byari amabanga y'ubwiru nk'uko iyo nyito yabo ibivuga.
Gusa ubwo bwiru bwaramenyekanye kuko mu by'ukuri nta wigeze avukana imbuto, ahubwo abiru barebaga umugore w'umwami bishimiye, bakajya kumuraguriza, basanga azabyara umuhungu, bakamutegeka ko mu kubyara kwe, azahita apfumbatiza uwo mwana imbuto y'ishaka cyangwa se uburo.
Bityo Abiru bakazatangaza ko ariwe wavukanye imbuto,ario we uzaragwa ingoma ya se.
Umugore w'umwami uzabyara umwami akazaba n'umugabekazi, na we babaga baramuragurije, bakamumenya ariko rikaba ibanga ryabo, kugeza igihe bizasohorera.
Umwami iyo yimaga yagiraga izina ry'ubwami, hakiyongeraho n'izina rye bwite yiswe n'ababyeyi be.
Umwami yahitagamo izina uko abyumva, akiha amatwara y'imitegekere uko abishaka, agashyiraho abatware b'Intara z'igihugu, ab'Ingabo, ab'ubutaka n'abandi ntacyo agendeyeho.
Ahasaga mu w' 1543 kugeza mu w' 1576, ku ngoma y'umwami w'i Gasabo MUTARA I SEMUGESHI wari umuhungu w'ikinege wa Ruganzu I Ndoli, yaciye iteka rishyiraho urukurikirane rw'amazina y'abami ku ngoma.
Ni we washyizeho umurongo ngenderwaho ntakuka w'ubutegetsi bwa cyami.
Yashyizeho itonde ry'amazina y'Ubwami uko azajya akurikirana ku ngoma, namatwara y'abo bami igihe izina iri n'iri rizaba rigezweho. Iryo toned ryabaga riteye ritya:
- MUTARA, KIGELI, MIBAMBWE, YUHI
- CYILIMA, KIGELI, MIBAMBWE, YUHI
Ni ukuvuga ko buri zina ry'ubwami ryagarukaga buri ngoma 3, usibye Mutara na Cyilima zagendaga zisimburana. Niwe washyizeho abiru b'ijambo batatu aho kuba umwe biturutse ku mwiru MPANDE YA RUSANGA wari wahemukiye ingoma.
Ayo mazina yabaga afite icyo asobanura kijyanye n'amatwara n'inshingano umwami uzitwa iryo zinan agomba kugenderaho.