1.1.1. Umuhango wo kubambura no kubikira ibwami
Indamutsa yaramutsaga babanje kubambura bakabamburana n'inkoko. Indamutsa yaramutsaga ku gasusuruko, ariko iz'imivugo zabaga zavuze.
Kera kose Abami barabikirwaga bakabambuzwa ingoma "Umuhinza yari umubambuzwa-Shakwe".
Kera Abiru igihe cy'ibikira n'ibambura bavuzaga "Igihubi cyagabanye Gihanga" nyuma ku ngoma ya Rwabugili, Abatimbo baje guhimba "Umutimbo" kuva ubwo akaba ari wo ubambura ukanabikira.
Mu ibambura, barabyukaga kare bakareba umuseke, bakosa. Umunyeshakwe akajyana ishakwe, akagenda akadondaho bigatinda. Hakaza "Abanyansengo" n'imandwa zitwaga "Ibihayi" zambaye amasunzu y'ibiharangu.
Hakurikiragaho abaja bitwaga "Abangakurotwa" bahimbwe na Nyiramuroroge bagendanaga n'amariza bakabyina ngo ingoma yabo ni "Shema ndende".
Ubwo rero ku gasusuruko, hagataho umuhango w'indamutsa, igatanga ibihe by'imibonano n'iby'indi mirimo.
Ibikira rikaza kugira umwanya waryo, nyuma y'igitaramo cya nimugoroba.
1.2. Ibiranga Ingoma Nyiginya n'ibishyitsi byayo
Ibyarangaga ingoma Nyiginya ni byinshi, ariko iby'ingenzi ni ibi bikurikira:
1.2.1. Ubwami n'umwami
Ubwami ngo bukomoka kuri "Gihanga cyahanze inka n'ingoma". Dukurikije ibivugwa mu migani ku mavu n'amavuko y'Abanyiginya (imigani bise ibirari) bavuga ko abasekuruza ba Gihanga bakomoka kuri Kigwa (ngo wamanutse mu ijuru).
Na ho umwami ngo si Imana, kandi ngo Rurema ni yo imuhitamo. Hari n'amazina y'ibisingizo bamuhaga. Amwe ni aya: Umugabe (nyina akitwa umugabekazi), Nyiringoma, Nyirigihugu, Nyiringabo, Nyirinka, Nyabami (umwami w'abami), Nyagasani (utanga ihirwe cyangwa umugisha), Sugu (mu bisigo bivuga usumba byose), Nyamugirubutangwa (uca urubanza rudakuka).
Umwami yagombaga gutegekana na nyina, nyina yaba atakiriho akagira umusimbura akaba nyina mu bwami (bigomba kuba byarabaga igihe cy'iyimikwa gusa, kuko Murorunkwere, nyina wa Rwabugili, yapfuye ntihagire umusimbura).
1.2.2. Ibimemnyetso by'ubwami (babyitaga "Inyonga")
Ikirangabwami cy'ibanze cyari "ingoma y'ingabe" Rwoga, yaje gusimburwa na Kalinga. Ngo ikirangabwami cy'ibanze ku ngoma ya Gihanga cyari inyundo, hanyuma kuri iyo ngoma himikwa urusengo (nka bene izi bavuza) rwitaga Nyamiringa.
Mu w'1950, urwo rusengo rwari rukiriho ibwami. Nyuma y'urwo rusengo, ngo Gihanga yimitse ingoma Rwoga aba ariyo iba ingabe.
Ibyo byose ariko ngo baba babyitirira Gihanga ngo kuko Rubunga igisekuruza cy'abiru b'Abatege b'I Remera rya Kabagali ari igisekuruza cya 16 cya Sezibera, umwami uherutse w'abo biru wari ukiriho mu w' 1970.
1.2.3. Ibishyitsi by'ubutegetsi bwa cyami
Ibishyitsi (inkingi) by'ingenzi by'ubwami bw'Abanyiginya ni bitanu. Muri byo umuntu aribanda cyane cyane ku murongo wa politiki ya cyami.
Igishyitsi cya mbere cyari inka: kuva kera cyane, zongeraga abagaragu (ubuhake), bityo ingabo zikiyongera, bigatuma nyirazo agira amaboko.
Igishyitsi cya kabiri ni ingabo zagombaga kuba nyinshi: zagombaga no kuba ziyemeje gupfira Kalinga.
Igishyitsi cya gatatu ni ikoro ryari rifite akamaro ku buryo bubiri: Hari ugutunga abadahinga bagashobora guhugukira politiki, imyidagaduro n'intambara kandi rigatuma abakobwa n'abagore b'imfura badakora imirimo ivunanye nko guhinga, kuvoma n'ibindi, hari no kugaragaza ko abatangaga ikoro bayobotse maze umwami akagabura ibya rubanda, maze agakunda akitwa "umunyabuntu"
Igishyitsi cya kane ni ububasha bwo kwica agakiza: Umwami n'umugabekazi bari bafite uburenganzira bwo kwica no kuzimya inzigo.
Igishyitsi cya gatanu ni umurongo wa politiki ya cyami.