1.1. Abasinga
Abasinga bari ugutatu: Abasangwabutaka, Abanukamishyo n'Abagahe.
Abagiraga ingoma ni Abasangwabutaka, ari nabo bita "Ababyara-bami" kuko bigeze kubonekamo abagabekazi mu itangira ryingoma nyiginya.abasangwabutaka ni abaturage babanje uru Rwanda mbere yabandi bose,bakaba baraje basanga uru Rwanda ari amashyamba kimeza y'imifatangwe n'ibindi biti by'amahwa by'amoko menshi.
Iryo zina bakaba bararihawe mugihe cyumwaduko w'ingoma nyiginya,ubwo abami b'izindi mpugu bazaga kubasaba ubutaka bwo guhingamo no kororeramo,amateka akaba agaragaza ko mu itangira ryabo bari impunyu zibera mu ishyamba zitunzwe no guhiga.
Abasangwa-butaka mu mateka y'impungu zaremye urwanda,bari abaturage bo muri izo mpugu nyine kumwaduko w'ingoma-ngabe nyiginya, ubwo yigaruriraga izo mpugu.
Amateka y'uruhererekane iyo uhereye kubwoko,abasangwabutaka atubwira yuko batari abasing bonyine ,ahubwo harimo n'abandi aribo: abazigaba n'abagesera;yahera kugisekuru akatubwira ko hari abarenge, abongera n'abenengwe, akagusha no ku ngabe zabo.
Umwe mu Bami b'Abasinga w'igihangange w'amamaye ni Rurenge,ni we bakuyeho izina ryo kwitwa ABARENGE .
Abarenge yari inzu ivamo Abami babo Igihe cy'umwaduko w'Abanyiginya Umwami wabo yari jeni ya Rurenge wari utuye ku rwerere rw'ibugoyi (ubu ni mukarere ka Burera) Ingoma yabo y'ingabe yitwaga "MPATSEBIHUGU".
Ibihugu by'abasinga (Burwi) Byateruraga Mvejuru, Buhanga-Ndara bikazana nduga yose, bakagarurwa na Nyobarongo na Mukungwa (muburasirazuba), bigasesera mu Bugoyi n'inyuma y'inyuma y'Ibirunga mubya Gishari, bagahera no mu Bunyambilili bikagarurwa n'ikivu.
1.2. Ababanda
Ababanda baturutse mu bya Bwanacyambwe, batunguka mu Nduga harateye amapfa.
Bakihagera imvura iragwa, rubanda barashika babazanira amasororo. Umutware wabo arayanga ati: "Keretse munzaniye Kimezamiryango cya Rurenge (ni we Musinga wayoboraga Nduga icyo gihe) ni we wabiciye imvura".
Abanyenduga barabyemera batera Kimezamiryango apfana n'abe bose.
Wa mutware w'Ababanda yiha icyo gihugu, arimbura Abasinga bakomeye kugira ngo batazamwiganzura.
Abamuzunguye bakomeye ni Sabugabo n'umuhungu we Nkuba n'umwuzukuru we Mashira. Ababanda ingoma y'ingabe yabo yitwaga Nyabahinda.
Usibye ko ingoma yabo itamaze kabiri yigaruriwe na Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I ahasaga mu w' 1411.
1.3. Abongera
Abongera batewaraga ibihugu byo mu Bwanacyambwe n'U Buliza. Uturere batwaraga ni ahari u Bumbogo, u Bwanacyambwe, u Buliza n'u Busigi.
Ingoma ngabe yitwaga Kamuhagama.
1.4. Abazigaba
Abazigaba bari mu mahugu ya Ruguru ya Muhaziberekeza mu Mutara. Batwaraga mu Rweya igihe Abanyiginya badutse mu by'ino. Ingoma yabo yitwaga Sera.
1.5. Abahinda
Iryo zina rikomoka ku mwami wabo wa mbere witwaga Ruhinda, waremye igihugu kimwe cyakomatanyaga Ndorwa, u Bunyambo, Gisaka, Karagwe n'u Bujinja.
Ubwoko bwe yari umugesera, nk'Abahinda bo muri ibyo bihugu.
Ibihugu by'Abahinda biri mu Rwanda ni Mirenge, Gihunya, Migongo byo mu Gisaka, ingabe yabo ikitwa Rukurura.
1.6. Abagara
Abagara ni abo kwa Nzira ya Muramira. Babita Abagara kuko batwaraga u Bugara ingoma yabo ikitwa Rugara.
Igihugu cy'u Bugara cyari mu mahugu akikije imigezi y'i Burera n'iya Ruhondo ho mu Ruhengeri.
Babumbaga ibihugu biri hagati ya Mukungwa na Base, bigaterura na Gahunga k'i Burera, bikarenguka mu Ndorwa y'u Bushengero no mu Bufumbira.
Impugu dusigaranye z'icyo gihugu ni Bukonya, Kibali, Buberuka, Bugarura, Bukama-Ndorwa n'igice cy'u Burera. Ibindi byaguye mu by'Abongereza bategekaga amahugu yo hakurya mu Bugande.