1.1. Abami b'Impinga
Mu mpugu za kera z'u Rwanda ubuhanuzi bw'abapfumu bwari bufite umwanya ukomeye mu mibereho no mu migenzereze ya rubanda.
Bamwe mu bami ba kera abantu babakekagaho kuba abana b'Imana n'intumwa zayo.
Iyo mvugo yogeye cyane cyane ku bami b'Ababanda b'i Nduga n'Abakoma bo mu Marangara, bari abapfumu bamamaye.
- Nkoma wa Nkondogoro ubyara Abakoma yari umupfumu w'icyatwa wo mu Marangara (Komoni Mushubati, ubu ni mu karere ka Muhanga).
- Mashira wa Nkuba ya Sabugabo yari umwami akaba n'umupfumu w'ikirangirire w'i Nduga y'Ababanda. Impinga ye yari izwi hose.
Mibambwe Mutabazi yaramwitabaje ku gitero cya kabiri cy'Abanyoro Mashira amuhanurira "Intsinzi y'Abanyoro".
Nduga yari yiganjemo ub woko bukomeye bw'Ababanda, akaba ari nayo mpamvu bahitaga "Nduga ngari ya Kibanda" ingabe yaho ikaba Nyabihinda.
Ababanda nibo umukurambere BGAYI witiriwe KABGAYI akomokamo (Kabgayi= Agasozi ka Bgayi).
1.2. Abami b'imvura
Abavubyi babaga aria bantu babashaga kugwisha imvura iyo yabaga yahagamye, no kuyica iyo yabaga yaciye ibintu, rubanda bagahonga amasororo kugira ngo abavubyi bakunde bamanure imvura cyangwa se ngo batume yohoka.
Umuvubyi yavubaga imvura ahuhera mu museke akavuga nk'ikondera, ubwo ngo yabaga ahamagara imvura cyangwa ngo arayica.
Abavubyi bo hambere bavugwaga cyane ni Ndagano wo mu Bukunzi ho mu Kinyaga watanze mu w'1923 n'ab' i Tumba mu Busigi hateganye n'Umusezero wa Kayenzi hakurya ya Rurinda.
Abavubyi b'I Busigi bagioraga amazina y'icyubahiro:
-Nyamikenke,
-Minyaruko,
-Nyamigezi.
1.3. Abami b'amatungo
Abami b'imbuto n'amatungo, umurwa wabo wari Suti mu Bunyambilili, igihugu bagengaga kikaba Itabire-Bunyambilili. Ikirangabwoko cyabo cyari inumvu eshatu z'inumbiri:
- Gitare
- Bihogo
- Busarure
Abami b'imbuto n'amatungo bagiraga imihango yo guhosha ibyorezo by'indwara n'inzara. Bagiraga amazina y'icyubahiro cy'ubwami:
- Gisurere
- Tegera
- Rukambura
Ingabe yabo yari Nkunzurwanda
Mu bami b'imbuto n'amatungo, uzwi cyane mu mateka ni Batsinda Gisurere IV (yatanze yarabatijwe Ildephonse) mu w'1983.
Yari atuye i Nyamirishyo h'i Suti ya Banege mu Bunyambilili.
Umwuga w'Abami b'imbuto wari:
- Gutanga amasubyo yo kuvura amahumane
- Gutanga ibyuhagiro
- Gutanga imvura yarabuze, abahinzi bakazana amasororo, bagahabwa ibyuhagiro by'imbuto, imyaka ikagera I Mushike.
- Kuvuma inzige n'ubundi busimba butera mu myaka bukayangiza nka za kagungu.
Abo bami babitaga Abahinza kuko bitaga ku matungo no ku myaka ya rubanda.