15. Ingoma y'u Buhoma
Abami b'icyo gihugu ni Ababanda b'Abahinza. Ingoma-ngabe yabo ikitwa NKANDAGIYABAGOME. Babarizwaga muri Komini Nyamutera ho mu Ruhengeri, ubu ni mu karere ka Nyabihu.
Amateka ntabwo agaragaza neza abami bategetse icyo gihugu.
16. Ingoma y'u Bukonya
Abami b'icyo gihugu ni Ababanda. Ingoma-ngabe zabo zari RUBUGA na RUVUGAMAHAME. Babarizwaga muri Komini Gatonde ho muri Ruhengeri, ubu ni mu karere ka Gakenke ari naho hari umurwa mukuru wabo.
Amateka ntabwo agaragaza neza abami bategetse icyo gihugu.
17. Ingoma ya Rwankeli y'Abalindi
Abami b'icyo gihugu ni Ababanda. Ingoma-ngabe yabo ikitwa KABUCE. Babarizwaga muri Komini Nkuli ho mu Ruhengeri, ubu ni mu karere ka Musanze.
Amateka ntabwo agaragaza neza abami bategetse icyo gihugu.
18. Ingoma ya Rwankeli y'Abaguyane
Abami b'icyo gihugu ni Ababanda. Ingoma-ngabe yabo ikitwa NDAHAZE. Babarizwaga muri Komini Kigombe na Kinigi ho mu Ruhengeri, ubu ni mu karere ka Musanze.
Amateka ntabwo agaragaza neza abami bategetse icyo gihugu.
19. Ingoma y'u Bugoyi
Abami b'icyo gihugu ni Ababanda. Ingoma-ngabe yabo ikitwa NYAMWISHYURA. Babarizwaga muri Komini Kanama na Cyanzarwe ho muri Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu.
Amateka ntabwo agaragaza neza abami bategetse icyo gihugu.
20. Ingoma y'u Burera
Abami b'icyo gihugu ni Ababanda. Ingoma-ngabe yabo ikitwa BAZARUHABAZE. Babarizwaga muri Komini Butaro ho mu Ruhengeri na Mutura ho muri Gisenyi ubu ni mu karere ka Burera.
Hari n'igice gito kiri ku butaka bw'u Buganda mu Bufumbira.
Amateka ntabwo agaragaza neza abami bategetse icyo gihugu.
21. Ingoma ya Kingogo
Abami b'icyo gihugu ni Abazigaba. Ingoma-ngabe yabo ikitwa SIMUGOMWA. Ikirangabwoko cyabo cyari INGWE. Babarizwaga muri Komini Satinsyi na Gaseke ho muri Gisenyi, ubu ni mu karere ka Nyabihu.
Umurwa mukuru wabo wari I Hindiro na Kabuye muri Satinsyi. Amateka ntabwo agaragaza neza abami bazwi ku ngoma y'Abanyakingogo.
22. Ingoma y'u Bunyabungo
Ingoma y'u Bunyabungo yari iherereye mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo muri Kongo. Aho yari iherereye muri ibyo bihe, ni ho haboneka uturere twa: Bukavu, Baraka, Uvira, Walungu, Kabale, Fizi, Kalehe, Mwenga na Shabunda.
Ingabe yabo yitwaga Karya-Mahugu, Abami b'icyo gihugu bari Abashi.
Umurwa mukuru w'icyo gihugu wari RUSOZI (Bukavu y'ubu). Umwami wamamaye cyane ku ngoma y'u Bunyabungo mu gihe cy'umwaduko w'Ingoma nyiginya ni NSIBURA NYEBUNGA, akaba yarivuganywe n'igitero cya mbere Ndoli yagabye mu Bunyabungo bwa Nsibura wapfakaje u Rwanda ku ngoma ya Se Ndahiro Cyamatare.