Umwama w'intama warashotse, ako kanya haza ikirura cyaburaniwe, cyuka ako gatama inabi.Ikirura: «Urabona ngo urantobera amazi? Ubwo bugabo wihaye urabuzira.»
Umwana w'intama: «Nyagasani, ntundenganye, dore aho nibereye hepfo hano. Ushatse kunywa wanywa ayo haruguru aho.Sinazanywe no gutoba amazi kandi singuteye icyugazi na gato».
Ikirura: «Wayatobye .. Ziba! N'undi mwaka warantutse!»
Umwana w'intama: Nkagutuka nte ntaravuka, ko n'ubu unduzi ndi ku ibere».
Ikirura : «Niba atari wowe, ni mukuru wawe!»
Umwana w'intama: «Mukuru wanjye ntawe ngira!»
Ikirura : «Nuko rere ni umwe muri bene wanyu, dore ko mwese munzira. Oya ye!»
kereka nihoreye!
Ikirura kigira ka gatama kiragashikuza, kikajyana mu ishyamba kukinopfora.
«Ugushungura ntakuburamo inkumbi.»
Si Njye wahera hahera umugani.
Byakuwe:/i> Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho, Gusoma umwaka wa 4, Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,P.48; Igitabo wagisanga/i> muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.