Habayeho umugabo akitwa Ngunda.
Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda;
uko yaryaga ni nako yahingaga.Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu.
Iyo niyo yari isambu ye, ndetse ngo imisozi y' i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga.
Uwo mugabo yari afite n'imirima ku Nyundo ya Bugoyi.
Arakunyarukira ashaka umugore, akaba umukobwa wa Gacumu.
Arongera ashaka undi, akaba umukobwa wa Mirenge ku Ntenyo.
Ashakiraho n'abandi bane, bose bashyika batandatu.
Ukuntu yaryaga, nta mugore umwe wajyaga kumubumba.
Umunsi umwe Ngunda arakugendera no ku Ntenyo, abwira kwa sebukwe ati «Munkwikirire amasuka mirongo itanu njye kubaba umubyizi.»
Kwa sebukwe bakaba abakungu, amasuka barayakwikira, barayamuha, ajya guhinga.
Atangirira mu Rugondo, ahinga Ntenyo yose, abirinduka mu Kinyoro kwa Byakuzacumu.
Ngunda agakubita isuka hasi kabiri, ubwa gatatu akazamura agafuni.
Ngunda amara atyo amasuka yose ntiyasigaza n'imwe, abona guhingura, nuko wa murima Ngunda ahinze, Mirenge awoherezamo abatezi.
Abatezi bakorera kubura hasi kubura hejuru, barihata cyane ariko ubuhinge burabananira.
Mirenge abibonye ati «uyu muntu waduhingiye atya, natwe tumuhembe.»
Babaga ingumba kabombo, bashesha amafu, bavomesha amazi yo kuvuga imitsima, benga n'amayoga menshi ndetse n'abaturanyi bazana amazimano.
Inyama zimaze gushya n'imitsima imaze kuvugwa bazana ibidasesa badendezaho inyama; bazana n'imbehe nyinshi zuzuye umufa; bakwiza ibibindi by'inzoga mu nzu yose, amarobe y'imitsima bayuzuza ibyibo n'amakangara.
Byose bamaze kubitunganya, bahamagara umukwe wabo ngo naze afungure. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umugani wa ngunda (2) .....