Cacana yari mukuza, yari mukoza. Yaje ntinyishi kwa Bacondo, arabahamagara, arababwira ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n'umuhoro, mukampa ikibaro?» Baramukubita, aragenda n'i Gatovu kwa Rukangamiheto rwa Rwogera ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n'umuhoro, mukampa ikibaro ?»
Baramukubita aragenda.
Yambuka Akanyaru, ajya kwa Cakara ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n'umuhoro, mukampa ikibaro?» Bati «inkoni ntuyizira.»
Arashogoshera n'i Bugesera, ku rwobo rwa Bayanga, ahasanga urupfu ruragiye inka zarwo.
Ati «yewe nyir' inka, ntushaka kubaga nkagutiza intorezo n'umuhoro, ukampa ikibaro?» Urupfu ruti «ndabishaka.»
Cacana ararubwira ati «nguriza inka yo kubaga.»
Urupfu ruti «ngiyo ndayikugurije.» Cacana atwara inka y'urupfu. I Gitisi na Nyamagana. Igihe agiye kuyikubita Intorezo,ahusha mu cyico, aboneza mu kuguru.
Ahamagara umwana we ati «ngwino hano umfashe.»
Umwana araza.
Cacana agiye gukubita intorezo ayirimiza umwana ku ijosi, aramuhirika; inkaInyama Cacana n'umugore we baziryaho.
Urupfu rubwira Cacana ruti «nyishyura inka yanjye wa kagabo we !» Icyo gihe inkono ikaba irahiye.
Cacana ayikubita ku mutwe ati «henga nzagusigire urupfu !»
Aramanuka no mu Misizi ya Musumba. Aratura, arakaraba ngo arye.Urupfu ruramubwira ruti «ujya kurya akanjye arabanza akanyishyura.»
Umuhungu muzima arahaguruka, arikorera, afumyamo. Ageze i Gitwiko na Rukambura, arakaraba ngo arye; urupfu ruti «Bu...» Cacana ati « Pyo...» Agutahira i Runda na Gihara, aracumbika. ../..
Ibkurikira murabisanga kuri paji (page) Umugani wa cacana (2) ...