Bakame n'ikiyone :

Amapfa yarateye Bakame irasonza,
Maze yibuka ibyo gusuhuka,
Iti «mu Kinyaga mpafite mabukwe
Nahakoye inka zanjye umunani».

Bakame iragenda, ibonye inaniwe,
Ijya mu gicucu munsi y'igiti,
Irora hejuru ibona icyiyone,
Gitamiye umunopfu w'umutari.

Nkunda agatukura Bakame ikarusha!
Iti «henga nihendere ubwenge Cyiyone.
Amashyo Cyiyone? Urakoma neza!
Noneho si ubwiza urasa na bike!»

Bakame ivuze ityo, ikindi cy'igipfu kiti
«Uburanga mbuhwanya n'ihoho».

Gihera ubwo cyasamura ikinwa,Umutari uragwa,
Bakame irawusama.

Bakame iti «wimena umutwe
Gapfe utambyiniye wa gisambo we!»

Icyiyone kiti «umpenze irya none!»
Gisigara cyimyiza imoso.

Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 5, Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.16-17. Igitabo wagisanga: muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.