Imicungire y'umushinga (3) :

Inshingano z'uwabonye inguzanyo :

- Twabonye ko inguzanyo Atari impano, ubwo rero uwayisabye agomba kwitwararika no kugerageza kuzuza amasezerano yagiranye n'uwamugurije.

- Akibuka ko u masezerano haba hateganyijwe n'ibihano yahabwa aramutse atayujuje, ndetse bibaye ngombwa n'inkiko zikagerwamo.

- Inshingano ya mbere ni ukuyakoresha icyo wayageneye haba habaye impamvu zitagurutseho, no kuba igikorwa cyawe ari undi wagikoze kadi neza aho wari ugukorera kandi abaguzi mutabasaranganya ari bake, ukamenyesha uwakugurije mukigira hamwe ikindi wakora, cyangwa ukwo wabigenza n'akarusho washyira ho.

- Kwiyemeza kuzacuruza neza inguzanyo wahawe ukurikirana bihagije umushinga umushinga wawe.

Ushakisha amasomo ugerageza gucuruzaigihe cyose kugira ngo utazahomba ntiwuzuze amasezerano wagiranye n'ukuguriza.

- Kwishyura neza kandi ku gihe mwasezeranye n'inyungu mwavuganye ntugomba gutegereza cya gihe bongereyeho uwagize impamvu.

Wagira ibyago ugatuma ukumva ko bikureba kandi igihe cyose ukabizirikana ntuvuge ngo ntacyo nzishyura rimwe.

Biba byiza uko ugomba kwishyura. Ntugetegereze rero kuraranya ngo uzishyurira rimwe.

Amategeko icumi agenga inguzanyo:

- Inguzanyo ihabwa umuntu ku giti cye cyangwa itsinda rimaze igihe ryizigamira rikoresheje ibimina, isanduku yo kuzigama,

- Birabujijwe gutangiza umushinga ukoresheje inguzanyo gusa. Ni byiza ko inguzanyo yunganira amikoro ya nyir'umushinga kuri mirongo itanu ku ijana (50%)

- Gutanga inguzanyo ni umwe mu mushinga yunguka. Ugomba kungukira uwayitanze n'uwayihawe

- Birabujijwe guha inguzanyo itsinda rifite imiterere n'amikoro mibi,

- Mbere yo gutanga no guhabwa inguzanyo, ni ngombwa kuzirikana no gutekereza ku bibazo bikurikira,

- Ni nde uzacunga umushinga ku ruhande rwa tekiniki n'urw'umutungo?

- Ni hehe kandi ni nde uzagura umusaruro w'umushinga?

- Umushinga watse inguzanyo ugomba kuza wunganira indi mishinga izana inyungu.

- Birabujijwe gutangira riwme inguzanyo ebyiri ku muntu umwe.

- Amafaranga yo kwishyura inguzanyo agomba kuva ku mafaranga y'inyungu aho guturuka ku gishoro

- Birabujijwe guhabwa cyangwa gutanga inguzanyo igihe iteganya ry'imikoreshereze y'imari ryerekana ko umushinga utazunguka

- Inguzanyo ni inyungu. Igomba kwishyurwa hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka.

Ugomba guteganyiriza ibitunguranye cyangwa iyo wibagiwe.

Ugomba gusobanura ibitabo by'icungamutungo kugira ngo hagaragare imicungire myiza ni uko haba hari ibitabo by'icungamari byujujwe neza kadi byabigenewe.