Ibyangombwa kugira ngo ugurizwe :
N'ubwo hose bidasa, ariko akenshi ni ibi bikurikira :
- Gushobora kuzishyura inguzanyo harimo n'inyungu
- Ingwate (hamwe na hamwe)
- Abantu bakwishingira (abagusinyira)
- Hari abasaba kuba uri mu ishyirahamwe
- Kujya mu bwishingizi
Kuguza si ugukina
Kuguza no kugurizwa ni magirirane. Byombi bisaba ibyangombwa bigomba kuzuzwa.
Ibirebana n'uguriza
Agomba kumenya niba uguza azishyura kuko bitabaye ibyo bamwambura aghomba n'abagurizwa bakabur ahandi baguza.
Uwaka inguzanyo
- Agomba kuyishyura hamwe n'inyungu zawo
- Mu gihe cyabigenewe n'amasezerano bagiranye
- Kubona uruhare rwe, ingwate, abamuhagararira (mu mashyirahamwe) n'ibindi bya ngombwa.
Ingaruka zo kutishyura inguzanyo
- Utishyura bimugirira nawe ingaruka mbi ku mibereho ye. Yitwa umwambuzi agahora abebera, ntazongere kubona umuguzi
- Niyo mpamvu agomba kwitegura bihagije mu bitekerezo no mu bikorwa kugira ngo atazahemuka.
Mbere yo kwaka inguzanyo uyikeneye agomba kumenya ko Atari imfashanyo uko wishimye kuyaka abe ari nako uzajya wishimira kuyishyura.
Uwaka inguzanyo agomba kwibaza ibibazo bikurikira:
- Kuki nyeneye inguzanyo? umushinga wanjye uragenda neza? aho ntiwahungabanywa n'ikibonetse cyose? mfite aho nkorera ibikoresho bihagije ku buryo nakunguka?
- Ese nzigamye sinagera ku mafaranga nkeneye ntagombye kuzuza?
- Ni hehe nagisha inama ku byerekeye umushinga wunguka?
- Mbese nsishaka kuguza amafaranga menshi ntazashobora kwishyura ? cyangwa macye cyane atazagira icyo amarira?
- Nkora iki cyangwa ncuruza iki ? aho ibiciro byanjye ntibihanitse?
- Mfite inyungu?
- Ncunga neza umushinga wanjye?
Ibyo bibazo n'ibindi nkabyo uguza cyangwa banki zikuna kubibaza umuntu, si ukumunaniza ahubwo ni ukugira ngo arebe niba uguza yariteguye bihagije.
Inguzanyo iyo utayikoresheje neza mu gikorwa nyacyo ishobora kukubera umusaraba. Ikakuremerera.
- Ntugomba kureba ngo ko abandi bayafashe njyr kuki?
- Ntugomba guhubuka (mujya mwumva abo banki zateje cyamunara ibyabo),
- Kwishyura nabyoni ishema, ugujije iyo yishyuye arongera akigira aho aguza, atikandagira,
- N'iyo wajya aho utagujije mbere bagusaba icyemezo cy'aho wigeze kuguza cyangwa gukorana nabo,
- Ntawambura ngo biyoberane,
- Ugomba kugira ubushake, waba wagize imoamvu ituma udashobora kwishyura ukamenyesha cyangwa waba wishyura mbere umubare munini, aho kurekera aho ukishyura ayo wabonye, ukanisobanura, ibyo ni ukugirango ubushake n'ubwo bwaba bucye.
Ujye ugerarageza iteka kuba inyangamugabo, udahemuka, umwizerwa, uvugisha ukuri n'ubutariganya.