Imicungire y'umushinga (1) :

Imicungire igendeye ku ntego kandi ireba kure :

Imicungire igendeye ku ntego kandi ireba kure ni "uburyo bwa gihanga bwo gutegura, gushyira mu bikorwa no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa by'ibyemezo bigamije gutuma ikigo kigera ku ntego kiyemeje".

Hari isano hagati y'imicungire ireba kure n'igenamigambi rirambye ariko hari itandukaniro rihari kuko igenambi rirambye rigarukira gusa kukugena ibikorwa bityo rikaba ari kimwe mu bice bigize imicungire igendeye ku ntego kandi ireba kure.

Akamaro k'imicungire igendeye ku ntego kandi ireba kure:

Ifasha ibigo/inzego gushyiraho ingamba/gahunda zinoze mu buryo bwa gihanga. By'umwihariko, ubu buryo bufasha mu:

- Koroshya ibiganiro n'umushyikirano hagati y'ikigo n'abafatanyabikorwa bose,
- Kuzamura imyumvire no guha agaciro ibitekerezo by'abandi no kurushaho gusobanukirwa inshingano z'ikigo, ibyo kigamije kugeraho n'impamvu yabyo,
- Kwiyemeza kugera ku ntego no gushyira mu bikorwa ingamba zose zateganijwe,
- Kugera k'umusaruro ukenewe.

Inguzanyo:

Inguzanyo ni ikintu uhawe n'undi ugamije kwishyura, akenshi harimo n'inyungu mu gihe ntarengwa muba mwasezeranye.

Ishobora kuba ibintu cyangwa amafaranga.

Iba igamije kuguteza imbere ukazayishyura igize icyo igusigira.

Akamaro k'inguzanyo mu mizamukire y'abaturage :

- Abantu benshi bifuza gukora imishinga bahura n'ikibazo cy'amikoro. Ukenera amafaranga cyangwa ibkoresha aguza abavandimwe, inshuti, amabanki cyangwa se indi miryango ibikora kugira ngo bigende neza (ufite ubwitange n'ubushake),

- Inguzanyo ni inkunga ifasha umuntu mu gutera intambwe ya mbere y'amajyambere,

- Iyo uyikoresheje neza, ni inkingi y'amajyambere. Ni ukuvuga ko iyo uyisabye ufite gahunda, witeguye, wiyemeje kuyibyaza inyungu (ufite ubwitange n'ubushake),

- Igufasha kubona ibikoresho by'ibanze cyangwwa ibicuruzwa by'ibyabanze kugira ngo utangire igikorwa,

- Iyo ari umushinga utubutse, atanga akazi abo akoresheje akabateza imbere.

Buri hantu haguriza cyangwa banki bagira amategeko yihariye bagenderaho, cyangwa se ibyangombwa kugira ngo ugurizwe.

Ubwo rero ntibikwiye kwinubirwa kuko ari ngombwa.