Ingorane zikunze kuboneka mu igenamigambi ridakoze neza :
- Gukoresha igenamigambi hagamijwe kubona ubushobozi bwo kugenzura ibyemezo, umutungo n'ibikoresho,
- Gutegura igenamigambi hagamijwe gusa kubona ibyangombwa cyangwa kubahiriza ibisabwa n'amategeko,
- Kwihutira gushyiraho igenamigambi ridahujwe neza n'inshingano z'ikigo,
- Kutabasha gusobanurira neza abakozi gahunda y'ibikorwa, intego z'ikigo n'ibyo kigomba kugeraho, bityo bagakomeza gukora nta cyerekezo gihari,
- Abayobozi bo hejuru gukomeza gufata ibyemezo uko babyumva akenshi bitandukanye na gahunda z'ikigo,
- Abayobozi bo hejuru kudafasha bihagije muri gahunda yo kugena ibikorwa,
- Kutabasha kugendera kuri gahunda zateganijwe nk'inkingi ishingirwaho mu gusuzuma ibyagezweho n'ikigo ndetse n'abakozi,
- Guharira igenamigambi umukozi ushinzwe igenamigambi aho kumva ko iki ari igikorwa kireba Abayobozi bose mu kigo,
- Kutabasha gukoresha Abakozi bose bangombwa muri iki gikorwa cy'igenamigambi ,
- Kutabasha gushyiraho uburyo bwo gukorera hamwe bifasha mukujyana n'imihindagurikire iba yabaye.
Ibintu biranga igenamigambi rinoze kandi rifite icyerekezo:
Igenamigambi rifite icyerekezo:
- Rishingira ku gukusanya ibitekerezo by'abantu kurusha kwicara ugategura inyandiko yanditse neza hatakusanijwe ibitekezo ry'abo bireba bose,
- Abayobozi n'abakozi b'ikigo bagomba kugira uruhare no kwigira muri gahunda yo gutegura igenamigambi,
- Rigomba gushingira ku bipimo bifatika,
-Riba ryoroshye ariko nanone atari akazi gasanzwe ka buri munsi ,
- Rigirwamo uruhare n'abantu benshi, hagashyirwaho uburyo butandukanye bwo gukusanya ibitekerezo ndetse na gahunda ihamye yo kubikora,
- Rinononsora neza ibyari bimenyereye gushingirwaho mu kugena ingamba z'ikigo,
- Ryita no ku makuru adashimishije,
- Ryakira ibitekerezo byose ndetse n'ibibazo byibazwa hagendewe kugusobanukirwa neza,
- Rishingira no ku makuru,
- Ntiriba umwihariko cyangwa ngo rigenzurwe n'abakozi,
- Ntirigomba gukurikira inzira nyinshi ahubwo harebwa inzira imwe itanga ibisubizo n'umusaruro uhagije (usumba uwatangwa n'inzira zisigaye).