4. Gusesengura ibitekerezo:
Iy umaze gushyira hamwe ibitekerezo utangira noneho umurimo wo kubisesengura.
Aha urabishungura ugirango ushyire ku urongo ibisubizo bitandukanye wavanye hirya no hino, ubigereranye ushakemo ukuri.
Unatekereze kandi ku bibazo ushobora guhura nabyo watangiye umushinga wawe.
Ibyo bituma umuntu na none yongera kwibaza niba umushinga ugiye gukorwa usubiza ibibazo byihutirwa, niba ufite koko icyo ugamije, niba se wanawikorera udategereje imfashanyo iturutse hanze, n'ibindi.....
Nyuma y'iri sesengura niho ufata icyemezo cy'umushinga ugiye gukora.
Aha ariko uba usigaje kuwusesengura ukareba imyungukire yawo, wasanga ntayo ukawureka.
Gushyiraho intego :
Umushinga uba uje gukemura ibibazo nkuko twabibonye.
Ni muri urwo rwego ukora umushinga ateganya icyo ugamije kuzamugezaho mu rwego kubonera umuti bimwe muri bya bibazo.
Uwo muti ni wo twakwita intego.
Igomba rero kuba isobanutse cyane, ishobora kugerwaho koko.
Urugero : kurihira abana amashuri, kwiyubakira inzu nyuma y'imyaka itatu,
Gukora umushinga ku buryo burambuye
Turareba uko basesengura neza umushinga bahereye kuri dosiye yawo.
Gukora gahunda :
Ukora gahunda upanga neza uko ibikorwa byawe bizakurikirana.
Aho bituma umenya buri kimwe cyose ku byerekeye ibikorwa byose biri mu mushinga, abashinzwe imirimo iyi n'iyi, igihe bizakorerwa, uwo uzabaza impamvu umurimo uyu n'uyu utagenda neza, igihe amafaranga akenewe azabonekera, igihe umusaruro wa mbere uzabonekera.
Muri uyu murimo umuntu yakwifashisha imbonerahamwe ikurikira.
- Gahunda y'umushinga Igikorwa
- Ibikenewe,
- Ushinzwe igikorwa,
- Igihe kizatangira,
- Igihe kizarangirira,
- Uko byagenze ibikenewe.
1.Gushyira mu bikorwa :
Mu gihe cyo gushyira mu bikorwa ugerageza kubahiriza kubahiriza ya gahunda wihaye na rya sesengura ry'umushinga wakoze.