Ubumenyi rusange ku mushinga (2) :

Ukora umushinga niwe nkingi ya mbere ituma umushinga uba mwiza cyangwa mubi.

Iyo nyiri umushinga adafite imwe mu mico myiza igomba kuranga abakora imishinga, byose biramupfana kabone niyo yaba afite igishoro gihagije.

Iyo mico myiza rero wakwibaza uti ni iyihe?

Ni myinshi kandi igenda itandukanye bitewe n'aho ukorera n'icyo ukora....

Imico myiza y'ingenzi ni iyi ikurikira :

- Kugira ubushake n'ubushobozi,
- Kugira umwete n'ubwitange,
- Kwigirira ikizere,
- Kugira ibitekerezo bireba kure;
- Kurangwa n'urugwiro n'ubusabane;
- Kutarambirwa no gushaka ibisubizo;
- Kwiha intego no kuyubahiriza,
- Kudacibwa intege n'ibibazo cyangwa ibizazane by'ubuzima n'iby'umushinga,
- Gufata ibyemezo bidasubizwa inyuma kandi ukemera kwishingira ingaruka zabyo,
- Kumenya gukurikiranira ahafi amakuru ajyanye n'umushinga no kugira inyota y'amakuru yandi afite akamaro no gukora ubushakashatsi,
- Kuba watinyuka gukora ipiganwa n'abo mukora bimwe no guhora ushishikariye gushakisha igishya wakora ku mushinga wawe.

Inzira y'Umushinga igizwe n'ibyiciro umanini by'ingenzi bitandukaye ari byo ibi bikurikira:

- Isesengura bibazo;
- Gukusanya ibitekerezo;
- Gusesengura ibitekerezo;
- Gushyiraho intego;
- Kwiga umushinga ku buryo burambuye (kuwusesengura);
- Gukora gahunda y'ibikorwa;
- Gushyira mubikorwa;
- Gusuzuma.

1. Gusesengura ibibazo

Umushinga mwiza nu uza gukemura ibibazo byagaragaye kugiti cyawe ndetse no mu karere.

Niyo mpamvu mbere y'uko ugira igitekerezo cy'umushinga ubanza kwiga ibibazo biri mu karere,impamvu zabyo n'ibisubizo bishoboka byose, ni muri iri sesengura rero uvana umushinga wo gukora.